Abarasta biyambaje urukiko rwa Kenya, basaba kwemererwa gukoresha “Urumogi”  

Kuri uyu wa mbere itsinda ry’abantu( bazwi nk’Abarasita) ryagiye mu rukiko muri Kenya gusaba ko bemererwa gukoresha urumogi ku mpamvu “z’ukwemera” kwabo.

Abagize Rastafari Society of Kenya, bavuga ko bari muri ba nyamucye mu by’ukwemera, ariko abagize uwo muryango babaho mu bwoba bw’amategeko abangamiye imigirire y’ukwemera kwabo.

Bavuga ko kenshi abarigize bafatwa bidakwiye, baterwa ubwoba, basakwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu ngo zabo cyangwa ahandi bari.

Abagize iri tsinda bavuga ko gukoresha urumogi byemewe mu kwemera kwabo kwa ‘Rastafarianism’ ku mpamvu z’imigenzo y’ukwemera, ubuvuzi, guteka n’impamvu z’ibirori.

Abanyamategeko Shadrack Wambui na Alexander Mwendwa bavuga ko urumogi ari “isakaramentu” rihuza abemera “n’umuremyi” wabo.

Aba ba-Rasta bavuga ko kuba amategeko ahana gukoresha urumogi bivuze ko Leta ivangura kandi ibangamiye aba ba nyamucye mu kwemera kwabo. Bashinja abategetsi kutarengera iryo tsinda ry’abafite uko kwemera kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirize.

Mu 2019 nkuko BBC ibitangaza, urukiko rukuru muri Kenya rwemeje ko ihuriro rya Rastafari ari itsinda rishingiye ku kwemera kimwe n’ayandi yose, kandi rigomba gufatwa nk’ayandi madini.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego aho umugabo yareze ishuri ko ryirukanye umukobwa we kuko afite ibisage (dreadlocks). Uwo mubyeyi yavuze ko umukobwa we afite ibisage kuko umuryango we uri mu kwemera kwa Rastafari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →