Abarundi babiri biciwe kubutaka bw’u Rwanda barashwe

Abagabo babiri b’abarundi nkuko bitangazwa n’Igipolisi cy’uburundi, bambutse umupaka w’uburundi ahitwa Ruhwa bajyanye imboga z’intoryi mu Rwanda barasirwa kubutaka bw’u Rwanda bahita bapfa.

Kuva Leta y’uburundi yafunga imipaka yose iyihuza n’igihugu cy’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi ariko cyane kubiribwa, ingaruka zatangiye kwigaragaza kugera ku kubura ubuzima kubera kwitwikira ijoro kubarundi bashaka kwambuka umupaka rwihishwa.

Nkuko bitangazwa n’igipolisi cy’uburundi, Pierre Nkurikiye umuvugizi w’iki gipolisi, yatangaje ko abagabo babiri bakomoka muri zone ya Rugombo intara ya Cibitoke barasiwe kubutaka bw’u Rwanda aho bari bitwikiriye ijoro bambukanye intoryi mu Rwanda.

Abarashwe, barashwe murukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 31 kanama 2016. Igipolisi cy’uburundi kivuga ko abambutse bari icyenda, Ubwo ngo igisirikare cy’u Rwanda cyabahagarikaga bane birutse bahita basubira iburundi hanyuma mubasigaye nabo birutse haraswamo babiri abandi nabo biruka bahunga basubira iburundi.

Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’uburundi, yatangaje ko abishwe ari Nyabenda Jeremie w’imyaka 23 hamwe na Niyonkuru Fidele w’imyaka 25. Nkurikiye, avuga ko abarashwe bambukanaga imboga z’intoryi aho bitwikiriye ijoro bagashaka kwambuka rwihishwa kuko bari bazi ko kwambuka umupaka bibujijwe.

Umuvugizi w’igipolisi cy’uburundi, nkuko tubikesha BBC, ashinja abasirikare b’u Rwanda bacungaga umutekano kuri uyu mupaka kuba aribo barashe aba barundi ubwo bageragezaga kwambuka baza mu Rwanda.

Leta y’uburundi, yafunze imipaka iyihuza n’igihugu cy’u Rwanda. Uretse gufunga imipaka, yanatangaje ko uzagerageza kwambuka mu buryo bunyuranije n’amategeko n’amabwiriza yatanzwe azahura n’akaga. Uburundi bushinja Leta y’u Rwanda kuyirwanya bityo bukavuga ko nta mpamvu nimwe yo kugirana imigenderanire no gukorana ubucuruzi n’igihugu kiburwanya.

 intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →