Abaryamana bahuje igitsina bemerewe kubana byeruye mu Busuwisi

Mu matora yabaye mu gihugu cy’Ubusuwisi, ku bwiganze bwa benshi hemejwe ko abakundana bahuje ibitsina bubakana. Ubusuwisi bugiye mu murongo n’ibindi bihugu by’Uburayi byemeje iyo ngingo ku baryamana bahuje igitsina.

Imibare yashyizwe ku mugaragaro nkuko VOA ibitangaza, yerekanye ko referandumu yabaye kuri iki cyumweru ababyemeje bashyika kuri 64.1 kw’ijana by’abatoye. Ubusuwisi bwemeje imibonano mpuzabitsina ku bakundana babisangiye kuva mu mwaka wa 2007.

Abashyigikiye iyo ngingo bavuga ko abubakana bahuje ibitsina bazahita bashyirwa ku rugero rumwe ku bijyanye n’amategeko, ku buryo bashobora kurerera hamwe abana babyawe n’abandi no koroherezanya kubona ubwenegihugu.

Abatabishyigikiye bo, bavuga ko bigiye kuzabangamira imiryango ishingiye ku bwiyunge hagati y’umugabo n’umugore. (AP).

Munyaneza Theogene / intyoza.com