Abashoferi ba Horizon Express bariho nabi, amasezerano yarahagaritswe, ubajije akangishwa kwirukanwa

Abatwara imodoka za kompanyi itwara abagenzi ya Horizon Express mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko iyi Kompanyi yahagaritse amasezerano y’akazi bakaba bamaze igihe kirekire. Ibyo bakorewe babifata nko kubabuza uburenganzira bagombwa, bamwe muri bo bagasaba ko bikwiye guhinduka kuko ngo n’ushatse kubaza akangishwa kwirukanwa.

Ibyo bavuga, babihera ko iyi Kompanyi yarahagaritse amasezerano yitwaje icyorezo cya COVID-19, ndetse ngo ubwo horoshywaga ingamba zo gusubukura gutwara abagenzi ntibigeze bongera kuyasubukura, ibintu bo bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo nuko ubwishingizi bahabwaga bwahagaze ndetse n’imibereho yabo igakomera.

Mugabe, izina twahaye umwe mu bashoferi b’izi modoka za Horizon Express zitwara abagenzi, avuga ko nyuma yo guhagarika amasezerano byabaye ngombwa ko n’ibindi bagenerwaga byose byahagaze.

Yagize ati” Nibyo amasezerano yagombaga guhagarikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19 turabyemera, ariko rero mu gihe dusubukuye ibikorwa kuki yo adasubukurwa!?.  Binatuma ibyo twagenerwaga n’amategeko byose bihagarikwa birimo; ubwishingizi bwo kuvuza imiryango yacu bwahise buhagarikwa ku buryo dufite impungenge ko n’imisanzu y’ubwiteganyirize twatangirwaga buriya nayo yahagaze”.

Rukundo, nawe twahinduriye amazina ku mpamvu z’umutekano we, aho we ari mu kazi,  avuga ko bamwe muri bagenzi be yagerageje kubariza ibibazo bijyanye n’amasezerano “abwirwa ko yirukanwa”. Avuga ko bibaza impamvu zo gusubika amasezerano igihe kingana gutya kuko amategeko avuga ko asubikwa mu minsi 90, kandi ngo yararangiye ndetse n’ingamba zarorohejwe, ubu abakora ni ugukora nk’aba nyakabyizi.

Yagize ati” Twebwe abashoferi twarumiwe kuko ubajije iki kibazo bamukangisha kumwirukana biturutse ku kubaza uburenganzira bwe ndetse n’impamvu yo gusubika igihe kingana gutya kuko usubika nibura asubika 1 cyangwa 2 mu mwaka ndetse agasubikwa amezi 3 angana n’iminsi 90, ariko hano ho ubajijje bamubwira ko yagana inkiko ngo aho kumuha amafaranga bayatanga mu rukiko. Abari mu kazi barimo gukora nk’abanyabiraka kandi ubwishingizi bwabo bwarahagaritswe bwose nubwo twebwe dukora nka ba Nyakabyizi kuko nta masezerano dufite”.

Umukozi wa Kompanyi ya Horizon Express ushinzwe inozabubanyi n’iyamamazabikorwa, Tuyishime Bosco avuga ko amasezerano y’abakozi yasubitswe bitewe n’icyorezo cya COVID-10 kandi impamvu y’isubikwa ry’aya masezerano ziracyahari, bityo rero ngo uwagize ikibazo akibwira ushinzwe abakozi byakwanga bakagana abagenzuzi b’umurimo cyangwa n’izindi nzego zibifitiye uburenganzira.

Yongeraho ko ibyo bagenerwaga byose babihabwa n’ubu ndetse n’ugize ikibazo wese ashobora kubagana bakakiganira kigakemuka, haba hari utandukana nabo akagenda yishimye ndetse agahabwa ibyo agenerwa n’amategeko.

Hari abanyamategeko bavuga ko ibi byakozwe bihabanye n’amategeko, bitewe nuko ubusanzwe hari igihe kigenwe ku isubikwa ry’amasezerano y’akazi, bityo ko bakwiye guhabwa uburenganzi niba batarabuhawe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →