• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
21/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
21/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo

Abataribani bateye utwatsi ibivugwa ko bacumbikiye Al-Qaida

Umwanditsi
September 22, 2021

Abatalibani muri Afuganistani bamaganiye kure icyo bise amagambo atagira ishingiro ya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho ivuga ko ifite amakenga ko al-Qaida, cyangwa imitwe iyikomokaho, ifite ibirindiro muri icyo gihugu.

Umuvugizi w’abatalibani, Zabihullah Mujahid yabivugiye i Kabul, nyuma y’iminsi umutwe w’iterabwoba, ISIS-K, wigambye ko ari wo wakoze ibitero bya bombe ku barwanyi b’abatalibani mu ntara ya Nangarhar.

Ibi bivuzwe na Mujahid, nkuko VOA ibitangaza bikurikiye igabisha/iburira ry’iperereza rya Amerika ryavuze ko al-Qaida hamwe n’imitwe ishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu bari mu nzira bagana muri Afuganistani. Iryo perereza ryavuze kandi ko bagiye bisunga abatalibani bamaze ibyumweru bitanu bafashe ubutegetsi.

Umuvugizi w’Abatalibani yaneguye/yanenze ayo mabombe yatewe na ISIS-K i Nangarhar. Yavuze ko umutwe avugira wiyemeje guhagarika ubwo bwicanyi kandi umutwe wa ISIS-K utari intambamyi ku mutekano. Yavuze ko ibi bitero byabaye ibya nyuma kandi nta bindi uzasubira kugaba mu bihe biri imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5894 Posts

Politiki

4145 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga