Abaturage mu Bufaransa bigaragambije bamagana icyangombwa kigaragaza ko wakingiwe Covid-19

Abategetsi bo mu Bufaransa bavuga ko abantu barenga 105,000 bitabiriye imyigaragambyo yabaye mu gihugu hose y’abamagana ko hashyirwaho icyangombwa gishya cyerekana ko umuntu yakingiwe coronavirus.

Umushinga w’itegeko rishya, watuma urebye abantu batakingiwe batemererwa kugera ahateranira abantu benshi. Abigaragambya mu murwa mukuru Paris bari bafite ibyapa byanditseho amagambo nka “twanze ibyangombwa by’inkingo”.

Abategetsi bo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bavuze ko abantu 34 batawe muri yombi, naho abapolisi 10 barakomereka, ubwo iyi myigaragambyo yabagamo urugomo mu bice bimwe na bimwe.

Uwo mushinga w’itegeko, ku wa kane wemejwe mu cyiciro cya mbere mu nteko ishingamategeko y’Ubufaransa umutwe w’abadepite, wakuraho amahitamo yo kwerekana icyemezo cyuko nta Covid umuntu yanduye ngo yemererwe kwinjira ahateranira abantu benshi. Ahubwo, abantu bagasabwa kuba barakingiwe byuzuye kugira ngo bashobore kwemererwa kugera aho hantu, harimo no mu tubari no muri za na resitora.

Leta y’Ubufaransa nkuko BBC ibitangaza, ivuga ko yiteze ko ayo mategeko mashya atangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa mbere, nubwo umutwe wa sena mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu, wiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ushobora gutinza iki gikorwa.

Ariko abigaragambyaga ku wa gatandatu bashinje Leta y’Ubufaransa guhonyora ubwisanzure bwabo no gufata abaturage mu buryo burimo ubusumbane.

Abandi mu bigaragambya berekeje uburakari bwabo kuri Perezida Emmanuel Macron, kubera amagambo yavuze muri iki cyumweru ajyanye n’abatarakingiwe, ubwo yabwiraga ikinyamakuru Le Parisien ko ashaka “ Kubabangamira”

Umwe mu bigaragambya, Virginie Houget uyobora ibitaro, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amagambo ya Bwana Macron “yahuhuye uko ibintu bimeze”.

No mu murwa mukuru Paris, abantu bagera ku 18,000 bigaragambije bamagana iryo tegeko rishya. Abigaragambya basubije imvugo ikakaye ya Bwana Macron batera hejuru bati: “Tuzakubangamira”.

Amashusho ya televiziyo yagaragaje uguterana amagambo hagati y’abigaragambya n’abapolisi, kwaje kuvamo urugomo hamwe na hamwe. Mu mujyi wa Montpellier mu majyepfo y’Ubufaransa, abapolisi bakoresheje imyuka iryana mu maso mu bushyamirane bagiranye n’abigaragambya.

Ubwitabire mu myigaragambyo bwagereranyijwe ko bwari bukubye hafi inshuro enye z’abitabiriye imyigaragambyo yaherukaga kwitabirwa cyane yo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, ubwo abantu bagera ku 25,500 bigaragambyaga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ariko nubwo habaye iyo myigaragambyo, abamagana izo ngamba nshya ntibari mu gihugu hose, ndetse ikusanyabitekerezo riheruka gukorwa rigaragaza ko umubare munini w’abaturage b’Ubufaransa ushyigikiye icyangombwa kigaragaza ko umuntu yakingiwe Covid.

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bifite umubare munini w’abakingiwe Covid, aho abarenga 90% by’abafite hejuru y’imyaka 12 bujuje ibisabwa byo guhabwa urukingo bamaze gukingirwa byuzuye.

Hagati aho, abandura coronavirus bashya barimo kwiyongera byihuse mu Bufaransa, muri iki gihe ubwoko bushya bwa Omicron burimo gukwirakwira.

Ku wa gatanu, ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe iki gihugu cyatangaje abanduye bashya barenga 300,000, ndetse n’abacyenera gushyirwa mu byumba by’indembe barimo kwiyongera, bigatuma inzego z’ubuvuzi zigorwa n’akazi kenshi. Ibitaro bimwe na bimwe byatangaje ko 85% by’abarwariye mu byumba by’indembe ari abatarakingiwe Covid-19.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →