Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa guhindura imyumvire ikomeje guteza impanuka mu mihanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka. Izi mpanuka  ziza ku mwanya wa 8 mu guhitana ubuzima bw’abatuye isi nyuma y’icyorezo cya SIDA, Igituntu n’izindi.

Mu Rwanda, umwaka ushize  wa 2018 abantu bagera kuri 465  basize ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda naho abarenga 600 barahakomerekera bikabije.

Ni muri urwo rwego umuryango w’abibumbye washyizeho icyumweru cyo ku rwanya impanuka zo mu muhanda gitangira kuva tariki 06 kugera tariki 12 Gicurasi 2019. Kuri uyu wa mbere u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu cyumweru cyahariwe kurwanya impanuka zo mu muhanda. Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti:”Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda’’.Ni gahunda ibaye ku nshuro ya Gatanu.

Mu Rwanda iki cyumweru cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku Gishushu berekeza muri Petit Stade I Remera, hari abayobozi batandukanye mu nzego za leta ndetse n’iza Polisi y’u Rwanda, abatwara ibinyabiziga ndetse n’abaturage.

Ni umuhango wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorewaremezo Jean de Dieu Uwihanganye wari umushyitsi mukuru. Hari kandi umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa byayo , DIGP/Ops  Felix Namuhoranye, abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye amashyiramwe n’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda.

Mu ijambo rya Min. Uwihanganye yavuze ko mu mpanuka zikunze kugaragara mu mihanda yo mu Rwanda 80%  zituruka ku myumvire mibi y’ababa batwaye ibinyabiziga.

Yagize ati:” Byamaze kugaragara ko impanuka nyinshi ziterwa n’imyumvire mibi ya bamwe mu batwara ibinyabiziga aho ujya kubona ukabona umuntu arica amategeko y’umuhanda nkana, abatwara basize, abatwara badafite ibyangombwa ndetse n’abagendera ku muvuduko ukabije.”

Uwihanganye yavuze ko kugira ngo ibyo bihinduke abantu barekeraho guhitanwa n’impanuka bisaba ubukangurambaga bwimbitse bugamije guhindura imyumvire y’abatwara ibinyabiziga, gushyiraho ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu kurwanya impanuka zo mu muhanda  hakabaho no guhana abakomeza guteza impanuka.

Yagize ati:”Icyo Leta ikora mbere na mbere n’ubukangurambaga mu baturage cyane cyane abatwara ibinyabiziga, hari ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga leta igenda ishyira ku mihanda bigamije kurwanya impanuka, mwabonye za Camera ku mihanda, utugabanyamuvuduko twashyizwe mu mamodoka, n’ibindi..”

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/Ops Felix Namuhoranye yavuze ko ruswa nayo ari kimwe mu biteza impanuka zo mu mihanda. Avuga ko muri Polisi y’u Rwanda iki kibazo bagifatiye ingamba.

Yagize ati:”Ubu muri Polisi y’u Rwanda tumaze kwirukana umubare munini w’abapolisi bafatirwa mu bikorwa bya ruswa bahabwa na bamwe mu bashoferi baba bafatiwe mu makosa cyangwa  bashaka gusisibiranya ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’iki cyumweru u Rwanda rwifatanyijemo n’isi yose mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, u Rwanda ruzakomeza ibyumweru 52 ahazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije ubukangurambaga mu gihugu cyose mu kurwanya impanuka zo mu mihanda.

Yasabye abanyarwanda kuzakurikira ubwo bukangurambaga n’ibindi bikorwa bizaba birimo kuba muri icyo gihe cyose.

Yagize:”Ubuzima bw’abanyarwanda burahenze niyo mpamvu twebwe twafashe ibyumweru 52 aho gukora icyumweru kimwe gusa, turasaba abanyarwanda kuzakurikira neza ibikorwa n’ubukangurambaga tuzaba turimo kubagezaho.”

Bamwe mu bamotari n’abashoferi bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko ubutumwa bahabwa n’abayobozi butagomba kuba amasigara kicaro, biyemeza kwikubita agashyi bagahindura imyumvire kuko nabo biri mu nyungu zabo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →