Abayobozi bakuru ba Polisi ya Sudan na Centre Africa bashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa 29 Kamena 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudan na Col. Bienvenu Zokoue umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repuburika ya Centre Africa.

Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair ni nawe uyoboye ihuriro ry’abayobozi ba za Polisi zo mu karere k’ Iburasirazuba (EAPCCO).
Uyu muryango ugizwe n’abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Washinzwe mu 1998 ugamije gukemura ibibazo no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Aba bayobozi ba Polisi zombi banitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ahanitse agenerwa aba-ofisiye bakuru icyiciro cya 7 wabereye mu ishuri rikuru rya Polisi riherere i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi byibanze cyane ku mubano n’ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane byifashisha ikoranabuhanga.

Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair yashimye umubano uri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Sudan ku bikorwa bitandukanye byongera ubumenyi n’ubushobozi cyane cyane amahugurwa. Abapolisi bakuru baturuka mu bihugu bya Sudan na Repubulika ya Centre Africa bitabiriye amasomo ahanitse agenerwa ba ofisiye bakuru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudan yashimiye Polisi y’u Rwanda uko yashoboye kugera ku ntego y’ihuriro rihuza abayobozi ba Polisi zo mu Karere.
Col. Zokoue umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centre Africa yashimiye Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko uruhare rwabo mu gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa.

Yagize ati:’’Uruhare rwanyu mu kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cyacu, ndetse n’ubushake bwa Leta y’u  Rwanda mu gushyigikira Repuburika ya Centre Africa binyuze mu mikoranire ihamye byagize akamaro gakomeye cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke muri Rebubulika ya Centre Africa.’’

Impano IGP Dan Munyuza yahaye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudan.

U Rwanda rwatangiye kohererza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centre Africa mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda atatu y’abapolisi, rimwe rigizwe n’abapolisi 160.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimiye umubano ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →