Abayobozi b’imitwe ya Polisi ishinzwe kugarura amahoro batangiye umwiherero i Kigali

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2019 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye umwiherero wa kane w’abayobozi bayobora imitwe y’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika. 

Uyu mwiherero ugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwarwa ry’intego y’ubutumwa bw’amahoro hagamijwe kongera imikorere.

Uyu mwiherero w’iminsi 3 wahurije hamwe abakomiseri bayobora imitwe ya Polisi ishinzwe kugarura amahoro muri Afurika bagera 19, ni abaturutse muri MONUSCO, UNAMID, UNMISS, UNISFA, AMISOM na UNSOM.

Umwiherero wafunguwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza ari kumwe n’umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu by’umutekano ku isi Luis Carrilho.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bagira uruhare rukomeye mu kurinda abasivili no kubagarurira amahoro n’umutekano, kurwanya no gukumira ibyaha, babarinda bo n’ibyabo ndetse no kugarura ituze muri rubanda.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi twashyize ingufu nyinshi mu mahugurwa duha abapolisi bacu mu rwego rwo kubongerera ubushobozi kugira ngo bashobore gukorera hose mu bihe bitandukanye.”

IGP Munyuza yasabye aba bayobozi bayobora imitwe y’abapolisi boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika, kongerera ubushobozi abapolisi bayobora.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibanze cyane ku bikorwa byo kurinda abasivili, asaba abo bayobozi kongera imbaraga mu bikorwa bigamije ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kubashishikariza kwirinda ibyaha nk’ipfundo ry’ibikorwa byo kugarura amahoro.

Umwiherero uzasuzuma ishyirwamubikorwa rya gahunda z’ibikorwa byo kugarura amahoro harimo; gushyira imbaraga mu mikorere, kurinda abasivili, kubaka ubushobozi hagamijwe guhangana n’imbogamizi ziriho no kongera umubare w’abagore bajya mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano.

Ibihugu binyamuryango byatangije ubutumwa bwo kugarura amahoro, Inama nkuru y’Umuryango w’Abibumbye ishizwe umutekano ku isi, ibihugu byakira ibikorwa by’umuryango w’abibumbye, ibihugu bitanga umusanzu wabyo, abafatanyabikorwa bo mu karere ndetse n’abatera inkunga ibikorwa byo kugarura amahoro bazadufasha kuvugurura uburyo tujya mu bikorwa byo kugarura amahoro, dufatanyije tugere ku ntego by’agahebuzo.

Ishyirwa mu bikorwa ryabyo rishingiye ku nkingi 8 z’ingenzi: Politike, abategarugori, amahoro n’umutekano, kurinda, ituze n’umutekano, kugera ku musaruro, kubazwa ibyo dukora, kubaka amahoro arambye, imikoraranire, imyitwarire y’abakora mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse n’ibikorwa nyir’izina byo kugarura amahoro.

Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu by’umutekano Luis Carrilho yavuze ko nk’abayobozi b’imitwe ishizwe kugarura amahoro, ni iby’agaciro guhurira hamwe mukagaragaza, mukanigira hamwe imbogamizi zituma tutagera ku musaruro twiyemeje zo kugarura amahoro n’umutekano.

Turashaka kuzana impinduka nziza kugira ngo tuzisangize abanyapolitike n’abandi bafatanyabikorwa nk’urufunguzo rw’ingirakamaro.

Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu by’umutekano yashimiwe u Rwanda uruhare rukomeye rugira mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Abapolisi b’u Rwanda bari ku rwego rwo hejuru mu kugira imyitwarire myiza, kandi bagira uruhare mu mibereho myiza y’abo bashinzwe kurindira umutekano.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwohereza abapolisikazi bahuguwe neza yaba abagenda ari umuntu ku giti cye (UNPOL) n’ abagenda ari itsinda (FPU).

Ubu Umuryango w’Abibubye ufite ubutumwa 14 bwo kubungabunga no kugarura amahoro, burimo abapolisi barenga ku bihumbi 10,000 mu butumwa bwose.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 2 mu bihugu bigira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, rukaba urwa mbere rufite abapolisikazi benshi mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro.

Carrilho yashimye igikorwa kiza cy’Umuganda cya leta y’u Rwanda gihurirwamo n’abaturage bose. Avuga ko igikorwa cyiza nk’iki, ari icyo kwigirwaho kuko ariho hakemurirwa ibibazo by’abaturage, ni n’aho kandi hava imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →