Abimenyereza(stagiaires) umwuga wo kuvura muri Uganda bahagaritse imirimo yose

Abakozi bo kwa muganga bakora nk’abimenyereza akazi (stagiaires/interns) muri Uganda batangaje ko bakajije gusumba ingingo yabo yo guhagarika akazi basaba kwongerwa agahembo.

Abo bakozi batangiye iyo myigaragambyo tariki 06 ukwezi k’Ugushyingo, ariko bari bakomeje bakora imirimo yihutirwa bakanafasha abakozi bo kwa muganga mu bitaro.

Urwandiko rwa Minisitiri w’Ubuzima rwo ku wa Gatandatu rwategetse abo baforomo n’abaganga bimenyereza akazi bari mu myigaragambyo kuva mu mavuriro n’ibitaro aho bari basanzwe bakorera, mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Abo baforomo n’abaganga bo mu bitaro bya Leta mu gihugu cyose nabo bahise batangaza ko kuva i saa sita z’ijoro ryo kuri iki cyumweru bahita bahagarika akazi kose.

Muganga Dr Lillian Nabwire, ukuriye ishyirahamwe ry’abanganga bimenyereza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abaganga bimenyereza bahereye mu 2017 basaba kongezwa umushahara. Leta yakomeje ibemerera kongera umushahara wabo, ariko avuga ko bitigeze bikorwa.

Nyuma yuko aba bimenyereza bavuye mu mirimo bakoraga, Abanganga bakuru nibo bitaho abarembye n’abakeneye kuvurwa byihuta, ariko bagabanuye kwakira abaje kwivuza bataha, nk’uko umwe mu baganga yabibwiye BBC.

Hari hasanzwe hari irindi tsinda ry’abimenyereza akazi ryatangiye gukora mu mezi abiri. Abimenyereza kuvura bagomba kumara igihe kingana n’ umwaka wose bakora kugira ngo bahabwe urupapuro rw’uko bemewe nk’abakozi bo kwa muganga. Bahembwa ama shiringi ya Uganda 750.000 (hafi amadorari 200) ku kwezi muri icyo gihe cyose cy’umwaka bamara bimemyereza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →