Abishe Perezida wa Haiti bamenyekanye, bamwe bafashwe mpiri n’ibikoresho

Itsinda ry’abicanyi rigizwe ahanini n’abahoze ari abasirikare ba Colombia ni ryo ryishe Perezida wa Haïti Jovenel Moïse ku wa gatatu, nkuko polisi ibivuga.

Umukuru wa polisi Léon Charles yabwiye abanyamakuru ko iryo tsinda ryarimo Abanya-Colombia 26 n’Abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haïti. Umunani bacyekwa kuba muri iryo tsinda ntibarafatwa, mu gihe 17, barimo n’abo Banyamerika babiri, batawe muri yombi.

Abandi basigaye bacyekwa kuba muri iryo tsinda bishwe barasiwe mu mirwano na polisi mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Itsinda ry’abagabo bitwaje imbunda biraye mu rugo rwa perezida saa saba z’ijoro (1:00) zaho ku wa gatatu, ni ukuvuga saa moya za mu gitondo (7h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Umugore wa Perezida Moïse, Martine Moïse, yakomerekeye mu gitero ajyanwa mu ndege kuvurirwa muri leta ya Florida muri Amerika, aho bivugwa ko uko ameze ubu byahamishijwe hamwe.

Ntibiramenyekana uwacuze umugambi w’icyo gitero cyangwa icyatumye kiba. Ariko Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho (cyangwa w’imfatakibanza mu Kirundi) wa Haïti, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo Perezida wari ufite imyaka 53, ashobora kuba yarishwe kuko yari arimo kurwanya “abaherwe” bo mu gihugu.

Ku wa kane, polisi yagaragarije abanyamakuru bamwe mu bacyekwaho kumwica n’intwaro zabo, impapuro z’inzira (passports) zo muri Colombia n’izindi gihamya.

Bwana Charles yagize ati: “Abanyamahanga baje mu gihugu cyacu kwica perezida”.

Yongeyeho ati: “Tuzongerera imbaraga iperereza ryacu n’ibikorwa byo gushakisha kugira ngo dufate abandi bacanshuro umunani”.

Leta ya Colombia yavuze ko abatari munsi ya batandatu muri abo bavugwa ko bari muri iryo tsinda bisa nkaho ari abasezerewe mu gisirikare cyayo. Yasezeranyije gufasha Haïti mu bikorwa by’iperereza.

Hagati aho, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko bidashobora kwemeza niba hari n’umwe mu baturage b’iki gihugu wafunzwe.

Abakora iperereza baracyashakisha abacuze uwo mugambi w’ubwicanyi, bwateje akaduruvayo hamwe muri iki gihugu kiri mu bicyennye cyane ku mugabane w’Amerika.

Ku wa kane, imbaga y’abaturage barubiye yateranye irebera uburyo igikorwa cya polisi kigenda mu murwa mukuru. Imodoka zimwe zaratwitswe, ndetse abantu bateranira hanze ya stasiyo ya polisi aho abacyekwa kwica Perezida bafungiye. Igihe cy’ibihe bidasanzwe kiracyakomeje mu gihugu hose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →