Abitegura gukorera impushya z’ibinyabiziga baragirwa inama zo kwitondera

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yakuye urujijo mu bantu bitegura gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iza burundu cyangwa iz’agateganyo.

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga kubashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo n’iza burundu, kuri ubu bufunze maze ryongeraho ko, ririmo gukoresha ibizamini kubiyandikishije mu kwezi kwa Nzeli mu gihugu hose.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko mu buryo bushya burimo gukoreshwa, kwiyandikisha kw’abazakora ibizami mu mezi atatu ari imbere birimo gukorerwa rimwe aho abazemererwa bazahabwa umubare w’ibanga(code) ari nawo uzabereka ukwezi bazakoreramo.

CIP Kabanda agira ati:” Twatangije kwiyandikisha muri Nzeli kubarimo gukora ubu. Tugenda tubaha kode kandi abemerewe bose bafite kode ya “RT” bazakora ibizami muri uku kwezi k’Ukwakira, uretse abo mu Mujyi wa Kigali bafite kode ya “RV” bo bazakora ibizami mu cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira”.

Yakomeje agira ati:” Mu Ugushyingo, kode ku bazakorera ibizami muri Kigali  ni “RW”  mu gihe ahasigaye mu gihugu ari RU”.

Hagati aho, abafite kode ya RX bazakora ibizami mu Ukuboza, aha akaba yagize ati:”Turagira inama abiyandikisha kwandika izi kode kuko zibafasha kumenya aho bazakorera ibizami n’igihe bazabikorera”.

CIP Kabanda, ariko yanavuze ko ikindi gihe cyo kwiyandikisha ku bifuza kuzakora muri Mutarama, Gashyantare na Werurwe umwaka utaha, kizatangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Yarangije agira ati:” Twakiriye abiyandikisha benshi binubira ko babikoze bikanga. Ubwo buryo ubu burafunze kandi ntihazagire ukubeshya ngo arashaka kugufasha kwiyandikisha.

Kwiyandikisha bikorwa n’umuntu ku giti cye, nta n’ishuri ryigisha imodoka rifite uburennganzira bwo kwandikisha abantu mu izina ry’uzakora ibizami. Uzakwaka amafaranga wese akubwira ko ari ayo kwiyandikisha uzamutangeho amakuru, azafatwa nk’umujura”.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →