Abize muri GS St Joseph Kabgayi bagiye gusubirayo muri gahunda ya “Garuka urebe, Garuka ushime”

Abagize ihuriro ry’umuryango mugari w’abize mu rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’I Kabgayi ku nshuro ya kane bagiye gusubira aho banyuze ku ntebe y’ishuri. Ni igikorwa giteganijwe Tariki 25 Kanama 2019 aho basaba uziko wese yanyuze muri uru rugo kuza bakiyibutsa bya bihe, bakanaganira na barumuna babo.

Uretse guhura nk’abantu bize muri iki kigo, bakongera kwibukiranya ibihe byabaranze ubwo bari bakiri ku ntebe y’ishuri, batitaye ku myaka buri wese yahize, bazagira umwanya wo gushimira ikigo cyabareze bakaba uyu munsi ari amaboko meza akorera u Rwanda mu ngeri zitandukanye. Bazaganira kandi n’abakiri ku ntebe y’ishuri babasangize ubunararibonye kuri byinshi bizabafasha haba mu myigire na nyuma yayo.

Sindayigaya Charles, Perezida w’Ihuriro ry’abize mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu avuga ko kongera guhura bakiyibutsa ibihe byabaranze, bakaganiriza barumuna babo ndetse bagashimira ikigo cyabagize abo baribo uyu munsi ari ikintu cy’ingenzi kibahora ku mutima kandi ko no kwibuka gushima ari indangagaciro batoza abakiri bato.

Charles Sindayigaya/Perezida w’ihuriro ry’Abize GS St Joseph.

Akomeza avuga ko ihuriro ry’abize muri GS St Joseph Kabgayi rifitiye akamaro gakomeye abanyeshuri bahiga ndetse n’abaharangije. Avuga ko ku bahize bahura bakongera kwibukiranya ibihe byabaranze n’umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, ariko kandi bakanafasha barumuna babo babereka umurongo ukwiye wo kubafasha kwiyubaka no guharanira kuzavamo abantu bifitiye akamaro, bafitiye akamaro imiryango bakomokamo n’igihugu cyababyaye.

Furere Akimana Innocent, Umuyobozi wa GS St Joseph avuga ko iki gikorwa cy’abize muri iri shuri ( bita ko ari mu rugo), gifasha cyane abanyeshuri mu buryo butandukanye kuko baganira, bakabaha inama n’impanuro ku buzima bw’ishuri na nyuma yaryo, bakabaremamo umutima wo gukunda ishuri no gutegura ubuzima bw’ahazaza ariko kandi bakaba abantu bafite ishyaka ryo gukunda no gukorera Igihugu.

Furere Akimana, avuga ko abana mu buzima babamo baba bakeneye abantu nk’aba bafatiraho urugero, babatanze kubona izuba bakabaha ku nama n’impanuro z’uko bakwiye kwitwara mu guhangana n’amasomo ndetse no gutegura imibereho myiza y’ubuzima bw’ahazaza kuri bo.

Ati“ Abana bakeneye abo bigiraho, bakeneye uwo muntu ubabwira ko bigenda bitya, ko kwiga bifite akamaro kubera ibi, bigatuma badakururwa n’ibintu byinshi biri hanze aha birimo nk’abanga kwiga bakajya mu biyobyabwenge, bakajya mu rundi rugomo ruri hanze aha cyangwa bakajya gushukwa n’ibindi byinshi bityo bagata umurongo w’ishuri”.

Akomeza ati“ Umwana Ababyeyi baba bamuganirije, abarezi bamuganirije, ariko akeneye n’abandi baza bakamubwira bati natwe twaciye aha, natwe twabaye abana nkamwe, twabaye abanyeshuri muri iri shuri nkawe, ariko reba icyo twigejejeho, reba icyo twabaye muri ubu buzima, reba icyo umuryango udukeneyeho, akamaro dufitiye umuryango, akamaro dufitiye u Rwanda rwacu, ako dufitiye n’imiryango yacu nyuma y’uko tuba abanyeshuri”. Akomeza avuga ko ibi byose abana bakeneye kubyumva no kubyubakiraho. Asaba buri wese wanyuze ku ntebe y’iri shuri atitaye ku myaka yahamaze kuza gufatanya n’abandi.

Furere Akimana Innocent/Umuyobozi wa GS St Joseph Kabgayi.

Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu ni ishuri ryashinzwe n’Abafurere b’Abayozefiti. Ryatangiye mu 1936 ari Seminari nkuru itanga ubumenyi n’uburere ku bazaba Abapadiri. Nyuma ryaje kuba ishuri ritangirwamo amasomo y’abazaba abarimu (Option Normal Primaire), haza no kongerwamo andi mashami atandukanye. Guhera mu 1988 ryiswe College St Joseph Kabgayi.

St Joseph Kabgayi, Ni ishuri ryareze benshi mu bantu bagiriye Igihugu akamaro mu mirimo n’ibihe bitandukanye kugeza uyu munsi kuko mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, mu bikorera hirya no hino harimo benshi mubicaye ku ntebe zaryo bakahahererwa ubumenyi n’uburere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →