ADEPR: Ese Rev. Pasiteri Sibomana Jean yaba azi umubare w’intama ayobora?

Tariki ya 21 Ugushyingo 2015, nibwo mu gihugu habaye ibirori by’akataraboneka abakirisito b’itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) bizihije isabukuru y’imyaka 75 rimaze rikorera mu gihugu, mu ijambo ryavuzwe n’umuvugizi mukuru waryo Rev. Jean Sibomana, yatangaje ko iri torero ryaba ryaragutse rikaba rifite abakirisito basaga miliyoni 2, uyu mubare ukaba ariwo ukibazwaho byinshi na bamwe mu barisengeramo.

ADEPR
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 75 itorero ADEPR rimaze mu Rwanda.

Uyu mubare usaga miliyoni ebyiri ukaba wibajijweho nyuma y’aho ubuyobozi bwa ADEPR bushyiriyeho itegeko ko buri mukirisito wese usengera muri iri torero agomba gutanga ibihumbi makumyabiri (20,000Frs) byo kwishyura ideni rya banki ryakoreshejwe mu kubaka hotel Dove iri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bakirisito banangiye imitima bavuga ko badateze kuyatanga, ko batswe amafaranga menshi ndetse bamwe banatunga agatoki abayobozi babo bakuru ko banashakiramo ingwize, ko ibihumbi 20 buri umwe yakwa byakuba inshuro 20 ideni bavuga ko ryatswe.

Bamwe mu bakirisito bavuganye na Bwiza.com dukesha iyi nkuru, ntibifuza ko amazina yabo atangazwa ngo kuko byabaviramo ibibazo bikagera naho basengera, bagira bati “Bishobora kutuviramo no gutengwa”. Iri jambo “Gutengwa” rikoresha mu matorero n’amadini bashatse kuvuga guhagarikwa by’igihe gito.

Uyu yagize ati: “ku bwanjye nzayatanga kuko mu mpeshyi nshaka kurongora, nanze nta byemezo bampa…, yego babitubwiriye muri korali ko ari ibihumbi 20 ariko ni menshi n’uko ntawe uburana n’umukuriye nyine”.

Iyi niyo Hotel Dove ya ADEPR iherereye ku Gisozi.
Iyi niyo Hotel Dove ya ADEPR iherereye ku Gisozi.

Undi we, avuga ko adateze kwikora ku mufuka ngo ikizaba azanywa umuti, agira ati: “n’ubushize batwatse andi batubwira ngo ni ay’inyubako, aho bigeze nzajya ntura ntange icyacumi nk’uko nsanzwe mbikora, naho ibyo kubahereza bakishyirira umufuka ndabirambiwe ikizaba nzanywa umuti, turi abana b’itorero ariko birakabije baratugora,…”.

N’ubwo n’abakirisito ubwabo bavuga nk’abatarahawe ibisobanuro byimbitse ku buryo bw’itangwa ry’aya mafaranga, abagerageza gukuba ibihumbi 20 n’umubare w’abakiristo bose ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko bufite (basaga miliyoni 2) usanga atahwana na miliyari 3 bavuga, ahubwo ko buri wese ayatanze yakabakaba muri za miliyari mirongo ine.

Aha abakiristo bakaba ariho bahera bavuga ko ubuyobozi bwabo bwaba bushakamo ingwize, bugendeye kuri iri deni n’abakirisito batari biyumvisha neza, aho bavuga ko ritakagombye kubazwa bo (Abakirisito) bitewe n’uko batazitwa abanyamigabane muri iyo hotel.

Rev Past Jean Sibomana arashidikanya

Ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga ku murongo we wa telefone, agamije kumubaza kuri aya makuru yose akomeje guteza urujijo mu bakirisito, yanaboneyeho kumubaza umubare w’abakirisito ADEPR ifite mu gihugu (iki ntiyagisubije).

Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev. Paseteri Jean Sibomana.
Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev. Pasiteri Jean Sibomana.

Yongeye no kumubaza ku mubare w’abakirisito yatangaje ko watanze ubusabe mu nteko usaba ko hahindurwa itegeko Nshinga mu ngingo yayo y’101.

Muri Gicurasi 2015, nibwo umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Past Jean Sibomana, yatangaje ko impapuro z’ubusabe bw’abifuza guhindura Itegeko Nshinga bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, ari ubusabe bw’abakirisito b’iri torero bagera kuri miliyoni ebyiri ariko bakaba bahagarariwe n’abagera ku bihumbi 68 ari nawo mubare w’inyandiko z’ubusabe zashyikirijwe Inteko.

Yagize ati: “Tuzanye ubutumwa bw’abakirisito duhagarariye bagera kuri miliyoni ebyiri muri iki gihugu cy’u Rwanda mu Itorero rya Pantekote (ADEPR) , ubwo butumwa bukaba bukubiyemo ko twasaba Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo y’101 kugira ngo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika azashobore kugira uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza”.

Ukurikije imibare y’abanyarwanda n’uburyo bari mu madini, biragoye kwemeza ko ADEPR yagira abakilisitu miliyoni 2 bafite ubukure bwo kugira amahitamo ya Politiki. Ni ukuvuga ko Pasiteri Sibomana ashobora kuba yaravuze imibare itari yo dore ko nawe ubwe ayishidikanyaho.

Umunyamakuru amubajije niba koko ADEPR ifite abakirisito miliyoni 2 bafite ubukure bwo kugira amahitamo ya Politiki, yamusubije agira ati: “Banza unzanire aho nabivugiye, Miliyoni 2 ko aribo batanze icyo cyifuzo wazimpa naho nabivugiye?”.

Umunyamakuru yamubajije niba ibinyamakuru byatangaje ibyo byaramubeshyeye akaba amaze amezi angana atyo ataranyomoje inkuru, yasubije muri aya magambo:”Bashobora no kutubeshyera nyine, keretse unzaniye kasete(cassette) aho nabivuze,  ko abatanze icyifuzo barenga miliyoni 2 ibyo ndashaka kumenya uko nabivuze naho nabivugiye, ariko rero ibintu biciyeho igihe kingana gutyo ntabwo mbyibuka”.

Kuba Jean Sibomana ashobora kuba yaribeshye muri iyi mibare nawe ubwe avuga ko atibuka ndetse atanibuka neza naho yayivugiye, bamwe mu bakirisito ayoboye banavuga ko hamwe n’abo bafatanyije kubayobora bashobora kuba baribeshye bashyiraho ibihumbi 20 kuri buri mukirisito by’umwihariko abafite inshingano mu itorero.

Mu gihe umunyamakuru yari akomeje kubaza Jean Sibomana ibindi bibazo birebana n’itorero abereye umuvugizi, yagize ati: “Uzaze ubinyereke” yagerageje kumwandikira ubutumwa bumusaba ako kanya akaba atarigeze agatanga.

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →