Afghanistan: Amerika irimo kotswa igitutu ku gihe cyo gucyura ingabo zayo no guhungisha abaturage

Amerika irimo kotswa igitutu ngo itume habaho kongera igihe cyo guhungisha abantu bava muri Afghanistan igenzurwa n’aba Taliban, mu gihe igihe ntarengwa cyo kuhakura ingabo cyegereje.

Bijyanye n’amasezerano yagiranye n’aba Taliban, Amerika igomba kuhava bitarenze ku itariki ya 31 y’uku kwezi kwa munani. Ariko Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubudage byazamuye ijwi bivuga ko bishoboka kongeraho ikindi gihe, mbere y’inama ibihuza kuri uyu wa kabiri.

Byitezwe ko Perezida w’Amerika Joe Biden afata umwanzuro mu masaha 24 ari imbere niba yongera icyo gihe cyo kuhakura ingabo, nkuko umutegetsi yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Ariko aba Taliban babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kongera icyo gihe uko ari ko kose byaba ari ukurenga ku masezerano bagiranye n’Amerika, baburira ko hari ingaruka zabaho mu gihe ingabo z’Amerika zaba zihagumye.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze guhungishwa bakuwe mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan, ariko abandi bashaka guhunga baracyuzuye mu kibuga cy’indege cyo muri uwo mujyi cyangwa hafi yacyo, kikaba kirinzwe n’ingabo z’Amerika n’iz’ibihugu by’inshuti zayo.

Impungenge zikomeje kwiyongera

Isesengura rya Yogita Limaye, umunyamakuru wa BBC muri Aziya y’amajyepfo uri i Mumbai

Abantu babarirwa mu bihumbi, abanyamahanga n’Abanya-Afghanistan, bakomeje kugana ku miryango y’ikibuga cy’indege ku bwinshi. Muri iyo mbaga y’abantu, n’abafite ibyangombwa byuzuye ntabwo bashobora gutambuka. Bamwe bamaze iminsi bahategerereje, bafite bicye byo kwikinga cyangwa ibiribwa.

Abantu batari munsi ya 20 biciwe mu kurasana n’umuvundo ku kibuga cy’indege kuva mu cyumweru gishize. Abarenga 10,000 barahungishijwe ku wa mbere, ariko igihe cyo guhungisha kiri hafi gushira.

Aba Taliban bavuze ko niba ingabo z’amahanga zihagumye nyuma y’impera y’uku kwezi kwa munani, bizaba ari ukurenga ku masezerano. Hari benshi bafite icyizere ko Perezida Biden azatangaza ko yongereye igihe ntarengwa.

Ahandi mu gihugu, BBC yavuganye n’abantu bamaze igihe bihishe kubera ubwoba ko bakwicwa n’aba Taliban. Bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kuva mu gihugu.

Hari abantu babarirwa muri za miliyoni muri Afghanistan bashyigikiye uyu mutwe w’intagondwa z’aba Taliban, bafite icyizere ko uzashyira iherezo ku bikorwa by’urugomo mu gihugu.

Aba Taliban bamaze igihe baganira ku gushyiraho guverinoma. Amasoko n’ahakorerwa akazi gatandukanye harimo gufungura imiryango buhoro buhoro. Ariko amabanki aracyafunze kandi mu mihanda na ho hagaragara abagore bacyeya kurushaho.

Abantu benshi barimo guhunga, by’umwihariko abakoreye ingabo z’amahanga, babayeho mu bwoba bwuko bakwihimurwaho n’aba Taliban.

Ubwo bari ku butegetsi hagati ya 1996 na 2001, aba Taliban bagenderaga ku bwoko bw’amategeko atyaye yiyitirira Islam.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yabwiye abanyamakuru muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ati: “Duhangayikishijwe n’igihe ntarengwa cyashyizweho n’Amerika cy’itariki ya 31 y’ukwezi kwa munani”.

“Igihe cy’inyongera kiracyenewe ngo hasozwe ibikorwa bikomeje”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Heiko Maas yavuze ko yaganiriye n’inshuti zo mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika wa OTAN/NATO, ndetse n’aba Taliban, ku gutuma ikibuga cy’indege cy’i Kabul gikomeza gufungurwa na nyuma y’igihe ntarengwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →