Afghanistan: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yahanutse ku ndege y’ingabo za Amerika arapfa

Abatagetsi muri Afghanistan bemeje urupfu rw’umukinnyi ukiri muto, Zaki Anwari w’imyaka 19. Uyu, yakiniye ikipe y’igihugu y’ingimbi. Yahanutse ku ndege y’ingabo za Amerika yari yitendetseho mu gihe yarimo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kabul. Gusa nta makuru arambuye yatangajwe y’umunsi yapfiriyeho.

Kuva Abataliban bafata ubutegetsi muri icyo gihugu, abantu ibihumbi buzuye ku kibuga cy’indege cya Kabul mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba biri kuhavana abantu babyo n’abakorana nabo.

Ibinyamakuru byaho byatangaje ko nibura abantu babiri bapfuye bahanutse ku ndege iri guhaguruka. Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere nazo zemeje ko hari imirambo yabonetse mu mwanya w’amapine y’indege ubwo yari igeze muri Qatar.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kwihanganisha umuryango wa Zaki Anwari.

Mu itangazo kuri Facebook nkuko BBC ibitangaza, ibiro bikuru bishinzwe uburezi muri siporo muri Afghanistan byavuze akababaro batewe n’urupfu rwa Anwari.

Uru rwego rwagize ruti: “Aruhukire mu mahoro kandi turasengera umuryango we, inshuti n’abakinanaga na we.” Abandi nabo bagiye batangaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mukinnyi muto.

Umwe kuri Instagram yanditse ati: “Urupfu rwe ni agahinda gakomeye. Nzahora nkwibuka buri gihe“.

Amashusho y’akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kabul, abantu burira indege y’igisirikare cya America.

Abasirikare bagera ku 4,500 ubu baragenzura by’agateganyo Karzai International Airport i Kabul, umurwa mukuru wa Afghanistan. Hanze yacyo, Abataliban nabo barabuza abaturage kwinjira muri icyo kibuga badafite inyandiko z’inzira – n’abazifite bikabagora kwinjira.

Kubera amashusho y’akavuyo yabonetse kuri iki kibuga, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze arengera kuvana Amerika muri Afghanistan. Ku wa gatatu yabwiye ABC News ati: “Ingingo y’uko hari uburyo twari kuhava nta kajagari kabayeho, simbona uko byari kugenda“.

Perezida Biden, yavuze ko ingabo za Amerika zishobora kuguma muri iki gihugu na nyuma y’itariki ntarengwa ya 31/08 bumvikanye n’Abataliban, mu gukomeza gufasha abashaka kuhava.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →