Amajyaruguru ya Kivu: Nibura abantu 7 barishwe mu gitero cy’inyeshyamba mu gace ka Beni

Abantu bitwaje intwaro, mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, bishe nibura abantu 7 mu mijyi ibiri yo mu karere ka Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gace ka Buliki, mu ifasi ya Beni, abaturage 5 barashwe mu mudugudu wa Supa-Kalau n’izo nyeshyamba, nk’uko ubuyobozi bwaho bubitangaza.

Ati: “Ndemeza aya makuru. Habayeho kwinjira mubantu kw’abantu ba ADF. Bishe abasivili mbere yo gusahura imitungo y’abaturage harimo ihene n’inkoko”. Ibi bikaba byavuzwe na Muhindo Kalunga Meso.

Ku ruhande rwe, Tshongo Kibwana Innocent, umuyobozi w’ingabo zikorera muri ako karere ka Beni, aganira na 7SUR7.CD, yavuze ko abandi baturage 2 barasiwe i Lyakobo, kamwe mu turere two mu cyaro cya komini ya Beu, mu mujyi wa Beni. Yerekana kandi ko abateye bazenguruka mu turere twinshi nta mpungenge bafite.

Arahamagarira abayobozi gutangiza ibitero muri kariya gace ka Beni aho “inyeshyamba zizenguruka mu bwisanzure”.
Source:7Sur7

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →