Amajyepfo: Abagore basaga 80% bakoresheje neza inkunga bahawe

Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo, irishimira ikoreshwa neza ry’Inkunga zatewe abagore mu kiswe “one hundred woman”. Ni muri gahunda yari igamije kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kubaha inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda kuri buri umwe. Aba bagore, biyemeje ko muri iyi manda inkunga izagera kuri benshi kurushaho kuko bazafatanya n’abaterankunga.

Ibi, babigarutseho mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite icyuye igihe ndetse n’igiye kubasimbura mu gihe cy’imyaka 5 igiye gukurikiraho.

Umuhuzabikorwa wari wungirije utabashije kugaruka muri Komite, Muyishimire Scholastique, avuga ko hakoreshejwe intege nyinshi mu kumvisha abagore kugirango babashe kwitinyuka bakore imishinga yo kubateza imbere. Ahamya ko bagiriwe inama zuko bagomba kwiteza imbere kandi benshi muri bo babigezeho nubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumye hari abasitara nti babashe kubikora uko bikwiye.

Yagize ati” Dukusanya inkunga muri gahunda ya “One hundred for women” twabonaga bitari butworohere ariko twakoresheje intege nyinshi zidufasha kwereka abagore amahirwe bafite, buri wese agahitamo umushinga yakora ukamuteza imbere, ariko tunakomeza kubaherekeza mu bujyanama butandukanye kugirango badasubira inyuma kandi twabigezeho kuko nibura abasaga 80% biteje imbere. Abasigaye bakomwe mu nkokora n’iki cyorezo kuko ibyo bakoraga byahise bihagarara ndetse baranahomba imishinga yabo ibapfira ubusa”.

Mukangwije Donatha, umwe mu bafashijwe ariko utarabashije kugera ku ntego ze kubera icyorezo cya COVID-19, avuga ko hari bagenzi be bandi bo bamaze kwiteza imbere babikesha iyi nkunga bahawe n’uru rwego rwanagumye kubaherekeza rukababaza imbogamizi bafite zituma batagera ku iterambere.

Akomeza avuga ko iriya gahunda igiye ikorerwa abagore benshi, abenshi muri bo babasha kwiteza imbere bakazamura iterambere ryabo ndetse n’iry’Igihugu.

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore wakoranye na manda irangiye, Kampororo Jeanne avuga ko mu ntego bagarukanye, zigamije gukomeza gufasha abagore gukomeza gutera imbere ndetse no gukomeza gushaka abaterankunga bo gufasha abagore gukora imishinga mito yabafasha kwiteza imbere, bityo nabo bakazafasha abandi nyuma yo kwiteza imbere.

Yagize ati” Nibyo twongeye kugirirwa icyizere kandi tunagarukanye izindi ntego zijya gusa n’izo twari dufite ariko zo kuzamura iterambere ry’umugore kandi tuzabigeraho dufatanyije n’abaterankunga bo babaha ubushobozi bwo gukora imishinga mito yabafasha kwiteza imbere bakagera no ku minini. Ariko n’abagicumbagira tuzakomeza kureba ibituma bacumbagira bafashwe kubyaza umusaruro amahirwe bafite”.

Muri iyi ntara y’Amajyepfo, abagore basaga 1803 bafashijwe muri Gahunda ya “One hundred for women” aho bahabwaga amafaranga ibihumbi 100 buri mugore byo kwiteza imbere. Aya mafaranga yavaga mu baterankunga barimo abagabo n’abagore bifite kurusha abo bagiye gufasha kuko buri murenge wagombaga kuvamo ufashwa umwe. Nk’urugero, akarere ka Muhanga gafite imirenge 12 ariko bafashije 14, mu karere ka Nyanza bagira imirenge 10, bose barabahaye hiyongeraho umufatanyabikorwa wa Francois Xavier Bagnoud (FXB) wahaye abagore 600 amafaranga ibihumbi 100 kuri buri umwe hagamijwe kumuhindurira ubuzima.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →