Amajyepfo: Minisitiri Gatabazi yibukije abakora mu nzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage no kutabaka indonke

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV aributsa abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura ibibazo bagezwaho n’abaturage, mu kubikemura bakirinda kubasiragiza bagamije kubaka indonke kugirango babahe Serivisi baje kubasaba.

Ibi, Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’amajyepfo yahuje aba bayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’iyi ntara, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati” Bakozi namwe bayobozi, mukwiye kuzamura ibipimo byo guha serivisi abaturage kuko bamwe muri mwebwe musiragiza abaturage cyangwa mukabahahana mubohereza ahandi kandi mwakagombye ubwanyu kubikemura ntibakomeze gusiragira. Niho hatangira kwibazwa impamvu uwaka serivisi atayihabwa, bityo agatanga ruswa kugirango byihute”.

Minisitiri Gatabazi, akomeza avuga ko bidashimishije kumva ko umuturage ashobora kumara amezi 3 ategereje serivisi kandi ufite ubushobozi bwo kuyimuha, ukanga kumusinyira bigatuma yijujutira ubuyobozi kandi ari twebwe dukwiye gutuma umuturage agirira icyizere ubuyobozi.

Yagize ati” Ntabwo bishimisha umuturage cyangwa undi waje akugana asaba serivisi warangiza ukamutinza, ukanga kumusinyira. Bituma yijujutira ubuyobozi kandi ni twebwe dukwiye gutuma abaturage bakomeza kugirira icyizere ubuyobozi bwacu kuko nibo bukorera”.

Yongeraho ko abanyamadini bakwiye kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo n’inshingano bafite mu kwanga gutanga ruswa ku babima serivisi, ariko na none bakanabigisha uko bava mu bibazo bitandukanye bituma bakomeza kugira imibereho mibi.

Yagize ati” Mwebwe bafatanyabikorwa, mukwiye kutwigishiriza abaturage bacu ibijyanye n’uburenganzira bwabo n’inshingano bafite mu rwego rwo kudatanga ruswa kubera ko ababima serivisi bagamije kubatinza ngo bibwirize batange ruswa ndetse ugasanga bahora mu bibazo bitandukanye birimo n’imibereho mibi”.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasoje ijambo ritangiza iyi nama mpuzabikorwa asaba ko buri karere gakwiye kureba ibishoboka byatuma bagira umwihariko usubiza ibibazo by’abaturage biri mu karere batuyemo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →