• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/08/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka
17/08/26
Uzagaragara wese ko yagize uruhare muri ibi bintu nta kizatuma adakurikiranwa-Dr Murangira B. Thierry/RIB
17/08/26
Ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko izi nzoga z’ibyuma ntabwo bizahagarara-ACP Boniface Rutikanga
17/08/26
Ruhango: Abakomoka i Mbuye bahagurukiye guteza imbere aho bakomoka

Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda

Umwanditsi
November 3, 2020

Ibi bituma inzego zinyuranye, zaba iza Leta n’iz’imiryango ya sosiyete sivile zihaguruka, ngo zirebe uko byarangizwa. Hagenda hashyirwaho ingamba na politiki zinyuranye zafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo, hagamijwe ko umuturage akora kandi akiteza imbere.

Imwe mu ngamba zashyizweho harimo kwifashisha ba mutima w’urugo mu gukemura amakimbirane yugarije umuryango nyarwanda binyuze mu mahugurwa bahabwa. Ba mutima w’urugo bahawe amahugurwa mu karere ka Musanze n’umuryango utegamiye kuri leta Sevota bavuga ko bikwiye ko umuryango ugira ubwumvikane kugirango utekane.

Aba ba mutima w’urugo bavuga ko amakimbirane yo mu ngo ari imwe mu nzira isubiza inyuma iterambere ry’umuryango, ibi kandi bishimangirwa n’umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Gasoromanteja Sulvania wasabye ba mutima w’urugo bahuguwe kuba urugero rwiza kubabakomokaho kuko ariyo nzira y’iterambere.

Ingabire Assoumpta, Umukozi w’umuryango utegamiye kuri leta Sevota, asaba ba mutima w’urugo gufata iyambere kugira uruhare mu biganiro bagirana nabo bashakanye kandi bakiga kubatega amatwi kuko ari bimwe mu bihosha amakimbirane mu muryango.

Mu mwaka wa 2013, Inama y’Igihugu y’abagore yahinduye imikorere y’akagoroba k’abagore, ahubwo gahabwa izina ry’Umugoroba w’ababyeyi, uhuza ababyeyi bose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Amakimbirane mu miryango agaragara mu bice bitatu, harimo ayo hagati y’ababyeyi bombi, hagati y’ababyeyi n’abana no hagati y’abana ubwabo. By’umwihariko amakimbirane hagati y’abana n’ababyeyi no hagati y’abana, ababyeyi ngo bayagiramo uruhare.

Ubushashatsi bwakorewe mu turere 11 tw’igihugu, bugaragaza ko mu bindi byagaragaye nk’ibikunze guteza amakimbirane mu miryango, harimo no kuba bamwe mu bashakanye basigaye baheranwa n’akazi, ku buryo kuzuza inshingano z’ibanze z’urugo binanirana.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6016 Posts

Politiki

4262 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1071 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga