• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa

Amatora: Hamwe mu hatorewe bagaragaje udushya mu matora

Umwanditsi
February 22, 2016

 

Abaturage bo mu murenge wa Mugina ku biro by’itora hamwe na hamwe bagiye bagaragaza udushya dukurura abatora.

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2016, abaturage b’umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi kimwe n’abandi bose mugihugu batangiye kwitorera abagomba kubayobora kugera kurwego rw’Akarere.

Muri uyu murenge wa Mugina, hamwe na hamwe kubiro by’ahatorerwa hagaragaye udushya tudasanzwe kenshi tugaragara ahatorerwa aho abaturage bazanye ababyinnyi ngo basusurutse abaje kwitabira itora.

Uretse ababyinnyi basusurukije abaturage bitabiriye amatora, hari n’abaturage batanze imodoka zabo kugira ngo batware abakecuru n’abasaza hamwe n’abafite imbaraga nke.

Kamali Kamiri, umuturage wo mu murenge wa Mugina akagari ka Kabugondo avuga ko amatora ari meza ko ndetse yishimira kwitorera abayobozi ariko akagaya abatitabira gutora.

amatora2

Umuturage Nyiramana Marie Louise w’imyaka 61 y’amavuko aganira n’intyoza, avuga ko kuba bafite umutekano nta n’ikindi kindi abona batashobora, gusa ngo abatorwa bazegere abaturage.

Munyabarenzi Faustin umuturage wo mu kagari kanteko aho abaturage bazanye ababyinnyi basusurutsa abatora, avuga ko yishimira ko yatoye neza kandi akifuza ko nkuko ubuyobozi bw’igihugu bufite umurongo mwiza usobanutse n’abatorwa ngo bazabe basobanutse mubikorwa.

Mujyambere Sitanisirasi, umusaza w’imyaka isaga70, umuturage w’akagari ka Mugina avuga ko azi agaciro ko kwitorera abamuyobora, gusa ngo abatorwa bite ku kumenya abaturage baharanire gukunda igihugu no gushaka icyaba kibereye umunyarwanda.

Nkurunziza Jean de Dieu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina aganira n’intyoza.com, avuga ko abaturage bakanguriwe kuzitabira amatora kare bakarangiza bakisubirira mu mirimo yabo.

Abashinzwe amatora mu kagari ka Ruyenzi umurenge wa Runda barahirira igikorwa bagiye mo.
Abashinzwe amatora mu kagari ka Ruyenzi umurenge wa Runda barahirira igikorwa bagiye mo cy’itora.

Amatora ya taliki ya 22 Gashyantare 2016, henshi mu gihugu abaturage bagiye bayitabira ndetse bakagerageza gukora udushya bashaka kugaragaza ibyiza abandi baza kubakopera ho kuko ngo agaciro kabo bakabonera mu kwitorera ababayobora.

 

Munyaneza theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5867 Posts

Politiki

4118 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga