Ambasaderi uherutse kwicirwa muri DR Congo yashyinguwe iwabo mu Butaliyani

Ubutaliyani bwashyinguye mu cyubahiro umurambo wa nyakwigendera Luca Attanasio, ambasaderi wabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wiciwe kuwa mbere hafi y’umujyi wa Goma.

Baherekejwe n’umuziki w’icyunamo cy’abapfuye w’umuhanzi Chopin, abasilikali bo mu mutwe witwa “carabiniers” ni bo bari bahetse imirambo y’ambasaderi Luca Attanasio n’uwari ushinzwe umutekano we Vittorio Iacovacci, nawe wari mugenzi wabo, bayigeza muri basilika y’i Roma yitwa Sainte-Marie des Anges. Amasanduku yarimo imirambo yari yorosheho ibendera rya Repubulika y’Ubutaliyani.

Misa yo gusezera kuri banyakwigendera yasomwe na Cardinal Angelo De Donatis, vikeri wa Papa Fransisko muri diyosezi ye ya Roma. Hari imiryango yabo, minisitiri w’intebe Mario Draghi n’abaminisitiri be, perezida wa Sena na perezida w’Umutwe w’Abadepite, n’abagaba b’ingabo z’igihugu. Kubera icyorezo cya virusi ya Corona, abaturage, bari baje ari benshi, bo bakurikiriye misa hanze ya kiliziya. Misa kandi yahitaga no kuri radiyo-televiziyo ya leta RAI.

Mu nyigisho ye, Cardinal De Donatis yavuze, ati: “Dufatanye twese dusengere amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’ibindi bihugu byose byajengerejwe n’intambara n’ubwicanyi”.

Hagati aho, nkuko VOA ibitangaza, guverinoma y’Ubutaliyani yasabye ku mugaragaro Umuryango w’Abibumbye na PAM, ishami ryawo ryita ku biribwa ku isi, gukora anketi yimbitse ku rupfu rw’ambasaderi Luca Attanasio, Vittorio Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye, Mustafa Baguma Milambo, wari ufite imyaka 56 y’amavuko.

By’umwihariko, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani, Luigi Di Maio, yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko ko batumva ukuntu ambasaderi Attanasio yari mu modoka ya PAM isanzwe kandi afite izindi ebyiri zitamenwa n’amasasu yari asanzwe akoresha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Guverinoma y’Ubutaliyani nayo ubwayo yohereje muri Congo abagenzacyaha n’abashinjacyaha bayo gukora anketi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →