Amerika: Icyemezo cyo kutambara agapfukamunwa cyafashwe nk’umunsi udasanzwe

Perezida Joe Biden yashimagije ko ari ‘umunsi ukomeye kuri Amerika’ mu gihe abashinzwe ubuzima bavugaga ko abantu bakingiwe bashobora kutambara agapfukamunwa mu nama zo mu nzu cyangwa hanze.

Perezida Biden, yakuyemo agapfukamunwa mu biro bye Oval Office hamwe n’abadepite b’aba-Repubulikani mu gihe ayo mabwiriza yari akimara gutangwa. Inama ikirimo gutangwa ariko ni ukwambara agapfukamunwa ahantu hari abantu benshi hafunze nko mu modoka zitwara abantu benshi, mu ndege cyangwa mu bitaro.

Ubutegetsi bwa Biden bwashyizweho igitutu ngo bworoshye amabwiriza ku bantu bakingiwe. Ukuriye rumwe mu ngaga z’abarimu muri Amerika nawe yatangaje ko amashuri akwiye gutangira byuzuye mu gihe cy’umuhindo muri uyu mwaka.

Ni nyuma y’uko urukingo rwa Pfizer muri Amerika rwemejwe no ku bana bari hagati y’imyaka 12 na 15. Imibare y’abandura coronavirus muri Amerika yaramanutse igera ku gipimo cyo hasi cyane kuva mu kwezi kwa cyenda, impfu nazo zijya ku gipimo kiri hasi cyane kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize.

Amabwiriza mashya yatanzwe na ‘Centers for Disease Control and Prevention’ (CDC), avuga ko guhana intera nabyo bivaho hagati y’abantu bakingiwe byuzuye.

Biden na Visi Perezida Kamala Harris n’abakozi babo bagiye mu gikorwa cyateguwe na White House cyo kwishimira ayo mabwiriza batambaye udupfukamunwa.

Biden usaba abantu batarakingirwa kwambara udupfukamunwa, yanditse kuri Twitter ati: “Ntabwo tugiye kuza ngo dufunge abantu. Itegeko riroroshye: Ikingize cyangwa wambare agapfukamunwa kugeza ubikoze. Guhitamo ni ukwanyu”.

Perezida wa Amerika nta bubasha afite bwo gutegeka Abanyamerika gukingirwa cyangwa kwambara agapfukamunwa.

Aya mabwiriza atanzwe mu gihe 35% by’Abanyamerika bamaze gukingirwa byuzuye, nubwo ibikorwa byo gukingira ubu bigenda buhoro.

Dr Rochelle Walensky ukuriye CDC ya Amerika kuwa kane ari kuri White House yagize ati: “Umuntu wese wakingiwe byuzuye ashobora kujya mu bikorwa bibera mu nzu cyangwa hanze, binini cyangwa bito, atambaye agapfukamunwa.

Ati “Niba warakingiwe byuzuye, ushobora gutangira gukora ibyo wari warahagaritse kubera iki cyorezo. Twese twari twarategereje iki gihe, aho dushobora gusa n’abasubira mu buzima busanzwe“. Aya mabwiriza ariko ntareba ibigo by’ubuvuzi cyangwa ahantu nka gereza, n’inzu zakira abatagira aho baba muri Amerika.

CDC ya Amerika ifata “nk’uwakingiwe byuzuye” nyuma y’ibyumweru bibiri umuntu afashe doze ebyiri z’urukingo rwa coronavirus, cyangwa ibyumweru bibiri nyuma yo gufata doze imwe y’urukingo rwa Johnson & Johnson.

Aya mabwiriza mashya kandi nkuko BBC ibitangaza, ashobora kuburira Abanyamerika bamwe, kuko nta kimwe cya kabiri cy’abaturage kirakingirwa kandi nta kintu kiba kigaragaza uwakingiwe n’utarakingiwe.

Perezida Biden yihaye intego y’uko tariki 04 z’ukwa karindwi 70% by’Abanyamerika bazaba nibura baratewe doze ya mbere y’urukingo. Doze zigera kuri miliyoni 250 nizo zimaze guterwa muri Amerika kugeza ubu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →