Amerika: Uwishe abantu 50 abandi 53 bagakomereka ngo yabanje guhamagara

Igitero cyakorewe mu kabyiniro k’abahuje igitsina (Abatinganyi), abantu 50 bahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru Taliki ya 12 Kamena 2016, mu mujyi wa Orlando muri Leta ya Floride, abantu 50 barishwe abandi 53 barakomereka mu kabyiniro gakunda kujyibwamo n’abahuza ibitsina babisangiye (abatinganyi).

Nyuma y’iki gitero cyahitanye imbaga y’abantu abandi bagakomereka, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Obama yatangaje ko umutima we ushenguwe n’agahinda kubw’iki gitero.

Perezida Obama, yatangaje kandi ko Amerika ishenguwe umutima no kuba itabashije kurinda abaturage bayo kugera ubwo hicwa umubare ungana kuriya. iki gitero, Obama  avuga ko ari icy’iterabwoba ndetse n’urwango.

Nyuma y’iki gitero, ibinyamakuru byo muri Amerika, bitangaza ko uwagabye igitero azwi ku izina rya Omar Mateen w’imyaka 29 ufite ubwenegihugu bwa America akaba ngo imbunda yakoresheje irekura amasasu menshi icyarimwe.

Televiziyo imwe yo muri Amerika NBC, yatangaje ko uwakoze aya mahano Mateen, mbere yo gukora ibi yari yabanje guhamagara kuri Telefone ikoreshwa n’ushaka ubutabazi, arahira kuyoboka umutwe w’iterabwoba wa Islamic state.

Uyu Omar Mateen, uretse kubayarishe abantu 50 abandi 53 akabakomeretsa, ngo yari yanagize abandi 30 ingwate mbere ko atangira kurasana n’abapolisi.

Mu gihe amaperereza agikomeje kugira ngo hamenyekane nyirizina byinshi ku byihishe inyuma y’iki gitero, muri uyu mujyi wa Olrando hashyizweho amategeko y’umukwabu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →