Ange Kagame ati“ Turi mu biganza byiza”, ashimira abaganga bamufashije kubyara

Ange Ingabire Kagame, uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yashimiye ikipe y’abaganga, abaforomo n’ababyaza bamubaye hafi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bakamufasha kubyara.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, yashimiye bikomeye ikipe y’abaganga badasanzwe, abaforomo n’ababyaza bo mubitaro byitiriwe Umwami Faisal bamufashije kubyara kandi bakamuremera ubunararibonye. Avuga kandi ati ” turi mubiganza byiza”, agasabira umugisha ku Mana abo bose.

Ange Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand, bibarutse umwana wabo w’imfura kuwa 19 Nyakanga 2020.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul, abinyujije kuri Twitter, yahise agaragaza ibyishimo atewe no kuba abonye umwuzukuru.

Soma hano inkuru bijyanye, ivuga ku byishimo Perezida Kagame yatewe n’ivuka ry’Umwuzukuru we: Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba yabonye umwuzukuru

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →