Apple yashyize ku isoko ubwoko bushya bwa iPhone 12

Uruganda ruzobereye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple, rwashyize ku isoko ubwoko bushya bwa iPhone 12 zose zakira internet igezweho kandi yihuta ya 5G.

Izi telefoni zamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, zirimo iPhone 12, iPhone 12 Pro, iPhone 12 Pro Max na iPhone 12 mini. Zose uko ari enye ni telefoni zijyanye n’igihe, kuko ikoranabuhanga zikoresha riri ku rundi rwego.

Byitezwe ko izi telefoni zishobora guca agahigo ku Isi zikagurwa cyane kurusha izindi zabanje nubwo hari ibibazo by’ubukungu hose byatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye miliyoni nyinshi zituye Isi zireka akazi zikaguma mu rugo.

Muri izi telefoni uko ari enye, ihendutse ni iPhone 12 mini, igiciro cyayo gihera ku 699$ (asaga ibihumbi 685 Frw) mu gihe 12 Pro Max yo igura 1099$ (asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda). Iyi ya nyuma ni imwe muri telefoni nini zakozwe na Apple kuko ireshya na santimetero 17.

Ushaka gutunga iPhone 12 na 12 Pro ashobora gutangira kuzitumiza guhera tariki ya 16 Ukwakira na 23 Ukwakira uyu mwaka. Mu gihe iPhone 12 mini na 12 Pro Max zo zizatangira kuboneka guhera tariki ya 6 Ugushyingo na 13 Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.

Izi telefoni zose zagiye ku isoko ziri mu mabara atanu ariyo umukara, umweru, umutuku, icyatsi n’ubururu. Ugereranyije n’izindi zashyizwe hanze mu mwaka ushize za iPhone 11 zo zirananutse ndetse zikoranye ikirahure gikomeye kuzirusha.

iPhone 12 na iPhone 12 mini zombi zifite camera ebyiri inyuma mu gihe 12 Pro na 12 Pro Max zo zifite iya gatatu. Umuntu najya agura izi telefoni, bizajya bimusaba kugura écouteur na Chargeur ku ruhande kuko mu gakarito kazo ari telefoni yonyine izajya iba irimo.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →