Bamporiki Edouard yabwiye Impamyabigwi amagambo akomeye yuje ubuhanga n’ubwenge (….)

-Muratwasa twajya gusandara mukadusama…..

-Aho umugabo aguye undi atererayo utwatsi, aho umugore   aguye undi agashyiraho agatenge

-Iyo umwana yambaye ubusa mu rwanda tubanze twemere ko ari uwacu

Edouard Bamporiki, Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu kuri uyu wa 29 Werurwe 2019 ubwo yitabiraga intekorusange y’Impamyabigwi, yababwiye amagambo akomeye yuje ubwenge n’ubuhanga buri wese akwiye kuzirikana no kugenderaho mu buzima bwe bwa buri munsi atanduranije kandi atandavuye.

Muratwasa twajya gusandara mukadusama kandi ubwo tukaba dufite uko tumenyekanye cyangwa icyo tumenyekanyeho.

Bamporiki, ahereye kuri iri jambo, yavuze ko kuri iy’Isi y’abantu nta n’umwe washobora kugira umumaro itangazamakuru ritamufashije. Avuga ko n’iyo ryamufasha ritabizi, rikabihagurukana uko ribishaka ngo hari aho bigera rigasanga burya ryamufashaga.

Aha, Bamporiki yitanzeho urugero ati” Muzarebere muri iyo nzira muzasanga abafatanyabikorwa turi benshi, kuko si nzi ukuntu umuntu yari kuva I Nyamasheke hanyuma akamenywa n’abakuru nta ruhare rw’itangazamakuru rurimo”.

Aho umugabo aguye undi atererayo utwatsi, aho umugore aguye undi agashyiraho agatenge( nubwo ngo abakurambere bavuze ku bagabo).

Mu kuvuga aya magambo asa n’insigamigani, Bamporiki yayahereye ku rugamba Umwami Cyirima Rujugira yatangije ngo amateka yerekana ko rutari ngombwa cyane, maze ubwo yageraga mu Bugesera ingabo ze zitwaga Imanga ziramutenguha ziganzwa n’iz’u Bugesera zitwaga Imanzi.

Aha amateka ngo yerekana ko ubwo Umwami Cyirima yirukaga ahunga, yirutsweho  n’Umwami w’u Bugesera maze ngo Umwami Cyirima aza kugwa mu mukoki amugeraho akiri muzima, aramubwira ngo “ Isuganye nk’Umwami nkanjye wihishe neza ngushyireho utwatsi kuko nutabigira utyo Imanzi zikagusanga ziragusonga”. Niko kumutereraho utwatsi asubira inyuma nk’umubuze. Aha ngo ni nko gutabara umuntu icyakamuhitanye ako kanya ukagikemura ubuzima bugakomeza.

Ubwo Umwami Cyirima ngo yatahaga mu ijoro agasanga ingabo ze zatangiye inzira y’umubabaro nk’aho yatanze, akurikije uko Imana y’I Rwanda yamurinze yaravuze ati” Imana iruta Imanga”. Yibutse ko Imana yamukijije n’iz’I Bugesera arongera ati “ Imana y’I Rwanda iruta Imanzi”. Yikije arababwira ati “ Umugabo nagwa hasi ujye uteraho utwatsi”.

Bamporiki ahereye kuri aya magambo, avuga ko mu rugendo rwa buri munsi uko abantu bagendana, babana ngo hari abakunda gutinda ahabaye intege nke cyane kuri mugenzi wabo kurusha kuhagorora no kuhunga ngo urugendo rukomeze.

Yahereye aha agira buri wese by’umwihariko impamyabigwi gutekereza ku kamaro buri wese afitiye undi, ko igikorwa batangiye kitabayemo kunga uwavunitse no kungurana inama ngo bakomezanye urugendo ntacyo ikigega cyaba kibamariye, ko byarutwa n’uko buri wese yagikora iwe akazakiraga uwe.

Iyo umwana yambaye ubusa mu Rwanda tubanze twemere ko ari uwacu

Bamporiki, aha yavuze ko iyo umuntu ari uwawe ntabwo umurekura gutyo gusa, uragoragoza. Ati “Iyo umwana yambaye ubusa mu Rwanda tubanze twemere ko ari uwacu, tubanze tumwemere kuko ibyo aribyo byose uwambaye ubusa si uwo hakurya y’umugezi, ni uwacu. Hanyuma se tubigenze gute? Burya ngo iyo ugiye kumufasha ari uwanyu urakebura, ugatsibura, ugakubita ukanahoza”. Ibi ngo biterwa n’uko uba uziko ari uwawe ntabwo ukora kimwe gusa, ubikora byose ugamije ineza ye n’iy’umuryango muri rusange.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →