• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Bamporiki Edouard yemeye icyaha asaba Perezida Kagame n’Abanyarwanda imbabazi

Umwanditsi
May 6, 2022

Asaba imbabazi kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022, Bamporiki Edouard mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, ubwo yandikiraga Umukuru w’Igihugu, yagize ati“ Narahemutse, Umutima wanze kumpa amahwemo”.

Nkuko bigaragara mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Bamporiki yagize ati“ Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye”.

Imbabazi Bamporiki yasabye, ni nyuma y’amasaha adashyika umunsi( 24h) hasohotse itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yahagaritse Bamporiki Edouard ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Bamporiki Edouard, hakimara gusohoka itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko yahagaritswe ku mirimo ye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB narwo rwahise rusohora itangazo rwanyujije kuri Twitter ruvuga ko uyu Bamporiki Edouard akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano, ko kandi afungiye iwe mu rugo.

Akimara gushyira ubutumwa bwe kuri Twitter, hari benshi bahise bagaragaza ibitekerezo byabo kuri uku gusaba imbabazi, bamwe bagaragaza ko akwiye kubabarirwa, abandi ko akwiye guhanwa, abandi nabo bagaragaza ibitandukanye. Gusa ariko mu buryo budakunze kubaho, Perezida Kagame yagize nawe ubutumwa atanga kuri Twitter,  aho yasaga n’usubiza umwe mu banditse. Na n’ubu abandika baracyakomeje ubwo twakoraga iyi nkuru.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga