Bamporiki Edouard yemeye icyaha asaba Perezida Kagame n’Abanyarwanda imbabazi

Asaba imbabazi kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022, Bamporiki Edouard mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, ubwo yandikiraga Umukuru w’Igihugu, yagize ati“ Narahemutse, Umutima wanze kumpa amahwemo”.

Nkuko bigaragara mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Bamporiki yagize ati“ Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye”.

Imbabazi Bamporiki yasabye, ni nyuma y’amasaha adashyika umunsi( 24h) hasohotse itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yahagaritse Bamporiki Edouard ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Bamporiki Edouard, hakimara gusohoka itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko yahagaritswe ku mirimo ye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB narwo rwahise rusohora itangazo rwanyujije kuri Twitter ruvuga ko uyu Bamporiki Edouard akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano, ko kandi afungiye iwe mu rugo.

Akimara gushyira ubutumwa bwe kuri Twitter, hari benshi bahise bagaragaza ibitekerezo byabo kuri uku gusaba imbabazi, bamwe bagaragaza ko akwiye kubabarirwa, abandi ko akwiye guhanwa, abandi nabo bagaragaza ibitandukanye. Gusa ariko mu buryo budakunze kubaho, Perezida Kagame yagize nawe ubutumwa atanga kuri Twitter,  aho yasaga n’usubiza umwe mu banditse. Na n’ubu abandika baracyakomeje ubwo twakoraga iyi nkuru.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →