Bamutumye inka y’inkwano ayamburirwa mu nzira

Ifoto Inka y'inkwano

Umusore wari ugiye gukwa umukobwa bazabana yamburiwe inka y’inkwano munzira itageze kwa sebukwe.

Umusore Nsengiyumva Pierre aganira n’intyoza.com ubwo yamusangaga kubiro by’akagari ka Gihinga umurenge wa Gacurabwenge mukarere ka Kamonyi hamwe n’abo bafitanye ibibazo kuri uyu wa 27 ukwakira 2015 , avuga ko yambuwe inka yaragiye gukwa itageze kwa sebukwe.

Nsengiyumva avuga ko nk’umusore wari ugeze igihe cyo kurongora yabwiye abantu kumushakira inka nziza yo gukwa ko atari azi ko bazamuha inka bibye cyane ko bayiguze murugo yabonaga ko ari ahantu atafata nk’ibisambo cyangwa abariganya.

Pierre , avuga ko inka yayiguze ibihumbi ijana na mirongo itanu akavuga ko kuba yambuwe inka bimwiciye gahunda y’ubukwe bwe agira ati

nagombaga kujya murukiko inka yageze kwa databukwe kuwa gatatu kuri 28 ukwakira none ikibazo cyavutse ntabwo byakunda ariko ngiye gusigara nshaka igisubizo.

Ukobizaba Emmanuel uvugwa ko ariwe warangiye uyu musore abamugurishije inka avuga ko nk’umusore baziranye ndetse banaririmbana icyo yakoze yamuhuje n’abamugirishije inka binyuze kubasheretsi ( abaranga inka zigurwa) ndetse ko yamuherekeje kuyigura akaba atari azi ko inka babagurishije ari inyibano.
Ifoto amasezerano aragiza inka

Ndayisaba Jean Marie wibwe inka akaba ari nawe wayifatiye avuga ko inka yayibuze mu ijoro ryo kuwa 30 nzeli 2015 akaba ubwo yari munzira ajya ku karere ka Kamonyi yahuye n’abagabo bashoreye inka ayibonye abona ni iye ndetse inka nayo ngo yahise imumenya.

Ndayisaba avuga ko inka yayiragijwe ndetse akavuga ko yishimye ayibonye aho avuga ati”

ubu sinakubwira ukuntu meze mu mutima wanjye kuko ndanezerewe cyane rwose kuko uwandagije inka yari yayindihishije ariko ubu ndasubijwe.

Mukanzigira Liberata umuturage waragije Ndayisaba avuga rwose ko inka babonye ariyo yamuragije akanavuga ko icyatumye yishyuza inka ye uwo yayiragije kandi yayibwe ari uko ubwo yayibwaga atigeze yihutira kubimumenyesha kandi atari kure ye .


Ubuyobozi bw’akagari ka Gihinga bwakiriye aba baturage bwatangarije intyoza.com ko icyo bwakoze ari ukwakira ikibazo bugashaka igisubizo bufashijwe n’aba baturage hanyuma bukanashyikiriza abafashwe inzego z’umutekano.