Bamwe mu baturage ntibazi imikorere y’abunzi

Ubushakashatsi bwakozwe n’ umuryango  utari uwa Leta RCN Justice et Democratie  bwashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa kane kwa 2016  buragaragaza ko umubare munini w’ abaturage mu Rwanda  batarasobanukirwa bihagije  n’ imikorere y’ abunzi.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gicumbi , Burera,Nyabihu , Ngororero na Nyarugenge  bugaragaza ko ku baturage  ijana babajijwe  mirongo inani na babiri bavuga ko batazi uburenganzira bafite  bwo guhita  bagana abunzi  batanyuze mu zindi nzego  izo ari zo zose igihe bagize ikibazo .Iki bikajyana n’ inzira  banyuramo kugirango bagere ku bunzi.

Hari abavuga ko kugirango babagereho babanza kunyuza ibibazo byabo kuri polisi (2%), abandi bakavuga ko  babanza kubinyuza mu nama y’ umuryango (21%), ababanza kunyura ku muyobozi w’ umudugudu (77%) n’ abavuga ko batazi aho bagomba kunyura (3%).Abaturage 54% basubije ibibazo by’ uyu muryango m’ubushakashatsi wakoze nibo bonyine  bazi ko ikibazo gishyikirizwa abunzi ari uko kimaze gushyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari cyangwa se uw’ umurenge kuko ari nabo banditsi b’ inteko z’ abunzi haba ku rwego rw’ akagari cyangwa urwego rw’ umurenge nkuko biteganywa mu ngingo ya 17 y’ itegeko ry’ abunzi ryo mu mwaka wa 2010.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo by’ abunzi naryo ni ikibazo

Bamwe mu baturage babajijwe muri ubu bashakashatsi bavuga ko badasobanukiwe nuburyo ibyemezo byamaze gufatwa n’ abunzi bishyirwa mu bikorwa. Ibi nabyo usanga bituma basiragira mu nzego bishyuza imitungo yabo yangijwe cyangwa se basaba ko ibyemezo byafashwe byashyirwa mubikorwa.

Ubusanzwe itegeko rigena imiterere, ifasi n’ imikorere ya za komite z’abunzi mu ngingo yaryo ya 15 igika cya mbere  rigira riti:“Icyemezo cyafashwe na Komite yAbunzi gishobora kubahirizwa ku bwumvikane, bisabwe nurebwa nicyo kibazo”.Ariko igika cya kabiri cy’ iyi ngingo cyo kivuga ko; Iyo umwe mu bafitanye ikibazo yanze kubahiriza icyemezo cyafashwe na Komite yAbunzi, urebwa n’icyo kibazo bibangamiye ashobora gusaba ko gishyirwa mu bikorwa ku gahato hakurikijwe amategeko asanzwe yerekeranye no kurangiza imanza hakoreshejwe ingufu. Icyo gihe, asaba mu magambo cyangwa mu nyandiko Perezida wUrukiko rwIbanze rwo mu ifasi yaho icyemezo cyafatiwe kugishyiraho kashe mpuruza nta garama ritanzwe.

Ubushakashatsi bwa RCN  Justice na Democratie buvuga ko abaturage 20% mu babajijwe mu turere twavuzwe haruguru  aribo bonyine bazi ko ibyemezo by’ abunzi bibanza gushyirwaho kashe mupuruza na perezida w’ urukiko. Byongeye kandi binagaragara ko abaturage batazi uburyo iyo kashi mpuruza isabwa, nyamara ingingo ya 15 y’itegeko ibisobanura ko“Perezida ashyira kashe mpuruza kuri icyo cyemezo nyuma yo kubona inyandiko yUmunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge waho ikibazo cyakemuriwe yemeza ko icyo cyemezo ari ukuri kandi ko kitagishoboye kujuririrwa cyangwa kuregerwa urukiko.

Muri rusange uyu muryango RCN Justice na Democratie usanga hakiri icyuho gikomeye ku baturage cyo kumenya uburenganzira bwabo bwo kuregera abunzi no kumenya imikorere yabo. Ibi ngo bibagiraho ingaruka zikomeye nko kwirirwa basiragira mu nzego zitandukanye zimwe zitabifitiye ububasha no guta umwanya bashakisha uwabakemurira ikibazo.

Munyaneza Théogène / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →