Banki y’abaturage ikomeje kurangarana abakiriya bayo bayigana

Banki y’abaturage agashami kayo kari ku ruyenzi mu karere ka Kamonyi aho kavanywe mu rwabashyashya abakiriya bayo baragaya imikorere bavuga ko itaboneye.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 14 Mata 2016, nibwo abakiriya b’iyi Banki agashami kari Ruyenzi mu isantere mu murenge wa Runda byarushijeho kubayobera ubwo ahagana mu ma saa sita n’igice bisangaga ababakiraga babasize bonyine muri banki aho babakirira.

Uretse kandi kuba aba bakiriya bavugaga ko uwabakiraga kuri gishe yari umwe kandi ari benshi, ngo yageze aho arabasiga ajya kurya ibintu bitashimishije abakiriya ubwo bisangaga ntawubakira.

Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyageraga ku gashami k’iyi Banki ku ruyenzi, umwe mubakozi utashatse kugira byinshi avuga ndetse nta nemere ko amazinaye atangazwa, yavuze ko ikibazo cyatumye umukozi agenda ari uko network nubundi yari yabuze bityo umukozi agahitamo gukoresha ako kanya kugira ngo ajye kurya kuko ngo n’ubundi ntacyo yari kuba akora.

Ubwo kandi umunyamakuru yifuzaga kugira ibyo yamenya kubivugwa ko aka gashami karangarana abakiriya kagatanga serivise itari nziza, ushinzwe aka gashami yanze kugira ibyo atangaza avuga ko umunyamakuru yajya kubaza Banki y’abaturage ishami rya Muhima ngo kuko ariyo ibareberera.

Banki y'abaturage agashami kayo kari runda mu karere ka Kamonyi mu isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi
Aho Banki y’abaturage ikorera, agashami kayo kari i runda mu karere ka Kamonyi mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi.

Umwe mubakiriya ba Banki y’abaturage waganiriye n’intyoza.com utarashatse gutangarizwa izina, agira ati:”ubanza uwazanye iyi banki hano akibwira ko ikiri mu Rwabashyashya, hano ni kumugi, haratuwe kandi benshi bavunwaga no kujya kigari bahinira hano, rero nibaduhe serivise nziza kandi n’abakozi bahagije kuko tubitsamo amafaranga yacu”.

Umuyobozi wa Banki y’abaturage ishami rya Muhima ubwo umunyamakuru yamusangaga mubiro bye, yavuze ko atariwe muvugizi wa Banki ahita aha umunyamakuru nomero za Telefone z’uwitwa Angelique(Ange) ngo niwe ashobora kuvugisha nk’umuvugizi.

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugana n’uyu Angelique ku murongo we wa Telefone igendanwa, Ange akimara kumva ibibazo umunyamakuru yifuzaga gusubizwa yamusabye kubyandika kuri e-mail ngo bizahabwe umuyobozi ugomba kubisubiza.

Ubwo umunyamakuru yifuzaga kuba yabonana n’umuyobozi ushobora gusubiza ibi bibazo, Ange yahise aha Telefone undi muntu utashatse gutangaza amazina ye dore ko yabwiye umunyamakuru ko atamutangariza amazina ye uretse mugihe yaba yemeye kwandika ibibazo bikazasubizwa kuri e-mail ari nabwo ngo yabona amazina y’umusubije.

Gusa uyu mu ijwi rye yagize ati:”ibibazo turabizi, ngirango urabizi ko muri iyi minsi Banki yaguzwe n’abashoramari bashyashya, turimo turafatanya Banki na BRD,  hanyuma tugakora gahunda yo kongera abakozi no kongera ubushobozi, ibyo byose uzabibona mu minsi iri imbere bitarenze mu kwa cumi nabiri”.

Bamwe mu bakiriya b’iyi Banki, bavuga ko niba imikorere idahindutse cyane ko nubundi yabaye banki y’ubucuruzi nk’izindi batazakomeza guhabwa serivisi mbi cyane ko Serivise bakenera zishingira ku mafaranga yabo bababikira,.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →