Barbados yabaye Igihugu cyigenga ku Isi, ikuraho Umwamikazi Elisabeth II kuba umuyobozi

Mu buryo bwemewe n’amategeko Barbados yavanyeho Umwamikazi Elizabeth II nk’umukuru w’igihugu ihinduka repubulika nshya ku isi. Mu birori byabaye mu ijoro ryacyeye mu murwa mukuru, Bridgetown, Dame Sandra Mason yarahiye nka Perezida, naho umuhanzi Rihanna yitwa intwari y’iki gihugu.

Igikomangoma Charles, umuhungu w’Umwamikazi Elizabeth II – yari intumwa y’Umwamikazi muri ibi birori byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 55 y’ubwigenge.

Ibihe bishya kuri iki kirwa birangije ibinyejana byo kugengwa n’Ubwongereza, harimo imyaka 200 icyo kirwa cyamaze ari ahantu h’ibanze mu nyanja hakorerwa ubucuruzi bw’abacakara bavanywe muri Africa.

Mu kwerekana impinduka z’ubutegetsi, isaluti ya nyuma yaterewe intumwa y’Umwamikazi kandi ibendera ry’ubutegetsi bwe rirururutswa, rirasimbuzwa.

Igikomangoma Charles cyagiye i Bridgetown nk’intumwa y’Umwamikazi muri ibi birori.

Mu ijambo rye, Igikomangoma Charles cyavuze ko umubano n’ubufatanye hagati y’Ubwongereza na Barbados bizakomeza nubwo habaye izi mpinduka mu itegekonshinga.

Umwamikazi yohereje ubutumwa “bwifuriza [Barbados] ibyiza byinshi, ibyishimo, amahoro n’uburumbuke ahazaza” avuga kandi ko iki gihugu gifite “umwanya wihariye” mu mutima we.

Dame Sandra Madison w’imyaka 72, yari guverineri mukuru w’iki kirwa kuva mu 2018, mu kwezi gushize yatowe n’inteko ishingamategeko kuba Perezida. Niwe usimbuye Umwamikazi Elizabeth II.

Umwaka ushize nkuko BBC ibitangaza, nibwo iki gihugu cyatangaje umugambi wacyo wo guhinduka Repubulika, ariko kizaguma mu muryango wa Commonwealth.

Muri ibi birori byamaze amasaha menshi, minisitiri w’intebe w’iki gihugu Mia Mottley, yarahiriye imirimo ye no kubaha perezida. Madamu Mia, nyuma yatangaje ko icyamamare muri muzika Rihanna aza kwitwa intwari y’igihugu na Perezida Madison.

Rihanna yatangajwe nk’intwari y’igihugu kubera kukigaragaza no kukivuganira mu mahanga.

Robyn Rihanna Fenty, umuhanzi akaba n’umushabitsi, mu 2018 yagizwe ambasaderi w’igihugu cye. Akomoza kuri imwe mu ndirimbo za Rihanna, Madamu Mia yagize ati: “Uzakomeza kumurika nka diyama, kandi uzanire icyubahiro igihugu cyacu.” Barbados ni kimwe mu bice bya mbere byakoronijwe n’Ubwongereza.

Abakoroni ba mbere bafashe iki kirwa mu 1627, baragitegeka bagihindura ahantu h’ubuhinzi bw’isukari bukomeye bwakorwaga n’abacakara bavanywe muri Africa.

Mu ijambo rye kuri uyu wa kabiri, Igikomangoma Charles yavuze ko “ubugome bukabije bw’ubucakara, buzahora iteka ari icyaha mu mateka yacu“. Ubucakara bwaciwe muri Barbados mu 1834, iki gihugu kibona ubwigenge mu 1966 ariko kigumana Umwamikazi w’Ubwongereza nk’umutegetsi wacyo w’ikirenga.

Ibendera ry’u Bwongereza ryururukijwe, hazamurwa irya Barbados.

Mbere ya Barbados, igihugu giheruka gukuraho Umwamikazi nk’umukuru wacyo ni ibirwa bya Maurices, mu 1992. Ikindi gihugu giteganya kubikora ni Jamaica. Barbados y’abaturage 285,000 ni kimwe mu birwa bituwe cyane kandi bikize mu bigize Karayibe.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →