Bariye amafaranga ya VUP abaturage bari kwishyura ibyo batazi

Mu cyumba cy'iburanisha

Urubanza rw’abariye amafaranga ya VUP muri Kamonyi rurakomeje abaturage bo bakazira intamenya.

Abaturage bakomeje gusiragira murukiko rwisumbuye rwa Muhanga ari nako batanga amafaranga y’amatike , abababuranira n’ibindi ku manza z’amafaranga benshi batazi irengero ryayo kuko abayariye batabahaye ngo nabo babe baryozwa ibyo bariye.

Abasaga 20 muri 28 bashinjwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’inyerezwa ry’amafaranga ya VUP mu murenge wa ngamba ho mu karere ka Kamonyi bamaze kuburanishwa kugeza kuri uyu wa 2 ugushyingo 2015.

Ababuranye bamwe muribo bemera ibyaha bashinjwa bavuga ko babyicuza ndetse basaba imbabazi , bamwe ugasanga bemeranywa n’ubushinjacyaha ku bwirege bwabo abandi bakemera bimwe ibindi ugasanga ntibemeranywa n’ubushinjacyaha.

Uruhande rw’abaregwa byinshi mubyo baregwa babihuriraho ariho usanga mo uguhimba no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri , kunyereza umutungo wa leta , kuba icyitso mu kunyereza amafaranga ya leta n’ibindi.

Bamwe mubakozi cyangwa abantu kugiti cyabo bafashe amafaranga binyuze mu buryo bumvikanaga n’abari bashinzwe amafaranga ya VUP , bigenda bigaragara ko bagiye bakoresha abaturage bagakora amatsinda yo guhabwa amafaranga ariko bikarangira umuturage nta n’igiceri ahawe.

Ifoto abaregwa mu rubanza
Kubera imyanya ya bamwe, bagiye bifashisha abaturage bagakora amalisiti y’amatsinda bakanga kuyagaragaraho kuko bari bazi ko bitemewe bityo abaturage bakagirwa ibitambo by’abashaka amafaranga none barasiragizwa mu nkiko batarigeze bamenya aho ifaranga ryaririwe.

Mubyo ubushinjacyaha bwasabwe ho nk’ibisobanuro harimo ikibazo cyo kuba abantu barakoranye icyaha ariko bukageza bamwe imbere y’ubutabera abandi bukabasiga ? aha bwisobanuye buvuga ko n’abandi bazakurikiranwa ariko icyakomeje kwibazwa ni impamvu batazanywe kuko ibyaha bashinjwa babihuriyeho bose.

Bimwe mu bikomeje ku garagara muri uru rubanza ni abaturage batazi irengero ry’amafaranga basinyiye , aho yagiye nuko yariwe kuko abakoze umupango batababwiye gahunda zabo none bamwe banatangiye kubitakana mugihe imirimo yabo batarimo kuyikora bakanagereka ho imvune z’ingendo ,amatike n’ibindi batakaza mu ngendo bitaba urukiko.

One thought on “Bariye amafaranga ya VUP abaturage bari kwishyura ibyo batazi

  1. Kasirye November 3, 2015 at 4:03 am

    Ubwoc abo bavuga bafatanyije kunyereza uwo mutungo nibande? nibapfe Ikigabo

Comments are closed.