Batatu mubagize uruhare mu kwica umuzunguzayi nyabugogo bakaniwe urubakwiye

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahaye ibihano abantu bahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu kwica umuzunguzayi muri gare ya Nyabugogo.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 26 Nyakanga 2016, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza ndetse ruha ibihano abantu batatu bishe umuzunguzayi muri Gare ya Nyabugogo.

Aba bagabo uko ari batatu, bahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu kwica Uwamahoro Theodosie wari umuzunguzayi muri gare ya Nyabugogo, bakatiwe buri umwe imyaka 10 y’igifungo.

Urukiko, rwahamije Joseph Ndayisenga, Eric Kabera hamwe na  Venuste Turabumukiza ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa aho byaviriyemo Uwamahoro Theodosie urupfu.

Uyu muzunguzayi Uwamahoro Theodosie, yakubiswe, akomeretswa ndetse bimuviramo urupfu kuwa 7 Gicurasi 2016 muri gare ya Nyabugogo ubwo yarimo acuruza ibintu abibungana (abo bakunze kwita abazunguzayi).

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →