Bebe Life umuhanzi w’i Burundi agiye gusohora amashusho y’indimbo ivuga ku buzima bwe

Bebe Life ni umuhanzi wo mu Gihugu cy’u Burundi. Yavuze ko atewe ishema no gukorera amashusho y’indirimbo yitiriye izina rye ry’ubuhanzi “Bebe Life” mu Rwanda, mu gihe amajwi y’indirimbo yayikoreye iwabo. Avuga ko iyi ndirimbo ivuga ku buzima yanyuzemo bwamuteye kubunyuza mu ndirimbo kuko bamuvuzeho byinshi bitandukanye bityo bikamutera guhanga indirimbo anyuzamo ubwo butumwa.

Bebe Life yatangiye umuziki mu mwaka 2014 kuri ubu afite indirimbo 12, aho izifite amashusho ari eshanu(5), ebyiri(2) ziri muri studio irimo kuzitunganya kugira ngo mu minsi ya vuba zibe zishyizwe hanze.

Yatangaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru yamuteye kuza gukorera video (amashusho) y’indirimbo ze mu Rwanda ari uko rufite ibitangazamakuru
byinshi bitandukanye bishobora gufasha abahanzi, ibihangano byabo bikagera kure. Ikindi, avuga ko ubwiza bw’u Rwanda bwonyine bwakurura abanyamahanga nawe aribyo byamukuruye bituma aza kuhakorera amashusho yindirimbo ze.

Yagize ati” Akarere ko mu Burundi gafite ukuntu gasa ndetse nako mu Rwanda gafite ukuntu gasa neza, nakunze ko ndamutse mpakoreye amashusho nayo yaza asa neza cyane ndetse n’ibihangano byanjye bikagera kure kuko u Rwanda rufite ibitangazamakuru byinshi byadufasha kumenyekanisha ibihangano dukora kandi abatunganya umiziki mu Rwanda bumvise ibyo nkora barabikunda, ibi byatumye numva binyongereye imbaraga”.

Yasoje avuga ko yahagaritse ibindi bikorwa byose kugira ngo yite kumuziki we nubwo kuwukora bivunanye, ariko yizera ko hari icyo uzamugezaho.

Bebe Life uretse kuba ari umuhanzi uririmba, ukora umuziki afite na Lebal yitwa Burunga, aho ikomoka muri Burunga News, ikora umuziki gakodo urimo umuco w’Abarundi aho bakoreha icyembe,  indonongo, inanga, inyagara bimwe mubikoresho gakondo byo mu Burundi.

Iyi Lebal, ikora mu buryo bwo kwigisha abana b’abarundi mu kumenya umuco wabo bita “Akaranga” wakoreshwaga n’abakuru kugira ngo nabo bazakure bazi umuco wabo, bakoresha ibikoresho byabo, nta bikoresho ibi byitwa iby’abazungu birimo.

Iyi Lebal imaze igihe kingana n’imyaka itatu ikora, irimo abantu 35 bashobora gukorera aho bashaka ariko baba muri Lebal, kugira ngo umuntu ayijyemo agomba kubanza kugaragaza ko ashoboye.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →