Belarus yatahuye umugambi w’ihirikwa ry’ubutegetsi ihita ifunga umupaka wayo na Ukraine

Belarus (Biélorussie) yafunze umupaka wayo na Ukraine, ivuga ko hari intwaro zirimo koherezwa rwihishwa mu gihugu hagamijwe guhirika ubutegetsi buriho.

Perezida Alexander Lukashenko avuga ko ibyo biri mu mugambi w’ibihugu bikomeye wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwe, amazeho imyaka 27. Nta gihamya atanga.

Perezida Lukashenko, yavuze ko inzego z’ubutasi za Belarus zavumbuye amatsinda y’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga icura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi. Yagize ati: “Barenze umurongo. Ntitwabababarira“.

Yavuze ko intwaro zarimo zohererezwa imitwe y’iterabwoba iterwa inkunga n’Ubudage, Lithuania, Pologne, Ukraine n’Amerika.

Mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 y’ubwigenge bwa Belarus nyuma yo gusenyuka kw’Ubumwe bw’Abasoviyeti, Perezida Lukashenko yagize ati:” Intwaro nyinshi zirimo kuva muri Ukraine ziza muri Belarus. Ni yo mpamvu nategetse abashinzwe umutekano ku mupaka gufunga byuzuye umupaka na Ukraine”.

Yavuze ko azabaza umukuru w’Ubudage Angela Merkel n’abandi bategetsi ku bijyanye n’ayo makuru.

Ukraine nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yahakanye kwivanga mu mitegekere ya Belarus ndetse ivuga ko gufunga uwo mupaka wa kilometero 1,084 bizatuma abaturage bayo “bahababarira”.

Belarus ihana imbibi na Ukraine mu majyepfo. Mu burengerazuba hari Pologne na Lithuania, mu majyaruguru hari Latvia (Lettonie), n’Uburusiya mu burasirazuba.

Perezida Lukashenko.

Iki cyemezo cyo gufunga umupaka kirushijeho kongera umwuka mubi mu mubano wa Belarus n’ibihugu bikomeye. Mu kwezi kwa gatanu, Leta ye yarakariwe n’amahanga ubwo yahatiraga indege ya Kompanyi Ryanair kugwa muri icyo gihugu, igata muri yombi umunyamakuru unenga Leta wari uyirimo. Ibyo byatumye ibihugu by’I Buray na Amerika bifatira ibihano Belarus.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →