Birangiye RIB itaye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid, iramufunga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid. Mubyaha akurikiranyweho, harimo Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994, hari kandi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Uyu Hakuzimana Abdou Rashid wafunzwe, yari aherutse guhamagazwa n’uru rwego yanga kwitaba, aho byavuzwe ko yari agishakisha umwunganira mu mategeko, mu kwitaba none, nibwo yahise afungwa. RIB, yatangaje ko afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe hari iperereza rigikomeje kuri we.

Dore uko RIB yatangaje ibya Hakuzimana Abdou Rashid ibinyujije kuri Twitter;

intyoza

Umwanditsi

Learn More →