Bitunguranye, Abatoza b’Amavubi birukanwe bataramara amasaha 24 batangiye akazi

Kanyankole Gilbert Yaounde hamwe na Nshimiyimana Eric umwungiriza we, bamaze kwirukanwa ku mwanya wo gutoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi).

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Kanama 2016, abatoza b’ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda(Amavubi) birukanwe ku mwanya bari bahawe mu gihe bari bataramara amasaha 24 batangiye akazi bari bashinzwe k’ubutoza. Ni mu gihe kandi bari bataramara iminsi irenga itatu bahamagawe kuba abatoza kuko bahamagawe taliki ya 19 Kanama 2016.

Kanyankole Gilbert Yaounde wari wagizwe umutoza mukuru hamwe na Nshimiyimana Eric wari wagizwe umwungiriza we, birukanwe bitunguranye ku mwanya bari bamazeho amasaha make dore ko nta kinyuranyo cy’amasaha 24 kuva batangiye akazi no kugera birukanwe.

Umutoza mukuru Kanyankore hamwe n’abamwungirije, kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Kanama 2016 nibwo bari bahamagaye abakinnyi 26 bagombaga kuzifashisha mu mukino ikipe y’igihugu amavubi ifitanye n’ikipe ya Ghana taliki ya 3 Nzeli 2016.

Umukino ikipe y’Igihugu amavubi ifitanye na Ghana, uri mu rwego rwo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya afurika cy’ibihugu. Bataranatoza umukino, yemwe bataranabonana n’abakinnyi bahamagaye, Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo ihise ibahagarika.

Aba batoza birukanwe bombi, yaba Kanyankore Gilbert Yaounde, yaba na Eric Nshimiyimana, ntabwo barasobanukirwa ibyababayeho. Aba batoza kandi bavuga ko babwiwe iby’iyirukanwa ryabo n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Kanama 2016 ariko ngo bakaba nta mpamvu y’ihagarikwa ryabo babwiwe.

Kanyankore Gilbert Yaounde, mbere yo guhamagarwa ngo agirwe umutoza mukuru w’amavubi yari umutoza mukuru mu ikipe ya APR FC naho Nshimiyimana Eric wari wagizwe umwungiriza we asanzwe ari umutoza w’ikipe y’umujyi wa Kigali (AS Kigali).

Nubwo impamvu y’iyirukanwa ry’aba bombi itarashyirwa ahagaragara, amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko aba batoza baba bazize ugushaka amasezerano dore ko ngo bari bababwiye ko babanza bagakina na Ghana iby’amasezerano bikazigwaho nyuma.

Uretse ibi kandi hari andi makuru avuga ko baba banazira imyitwarire itari myiza yagiye ibavugwaho mu bihe byashize ubwo bigeze bahabwa kuyobora amavubi. Hari amakuru yandi avuga ko indi imwe mu mpamvu nyinshi yaba ituruka ku buryo bari batoranyije abakinnyi bazifashisha kuko ngo hari abakinnyi bashinjwa kuba bari bahamagaye batabishoboye bagasiga abashoboye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →