• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Bosco Ntaganda yaciwe Miliyoni 30$ z’impozamarira zo guha abo yahohoteye

Umwanditsi
March 9, 2021

Abana binjijwe mu gisirikare hamwe n’abandi bantu bahohotewe n’uwahoze ari umukuru w’abarwanyi Bosco Ntaganda, bagenewe inshumbusho/impozamarira ya miriyoni 30 z’amadolari ya Amerika.

Ni ingingo yafashwe n’abacamanza b’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ikaba ari yo nshumbusho/mpozamarira nini kurusha izindi igenywe n’uru rukiko kuva rubayeho.

Abacamanza bavuze ko Bosco Ntaganda adafite ayo mafaranga kugira ngo yishyure iyo mpozamarira, ko ahubwo azakurwa mu kigega bwite cy’urukiko, akoreshwe mu migambi yo gufasha abakozweko n’ibyaha bye.

Bosco Ntaganda, ubwe yari mu rukiko igihe hafatwaga iyo ngingo, akaba asanzwe yarakatiwe imyaka 30 y’igifungo ku byaha by’ubwicanyi, gusambanya ku ngufu hamwe n’ayandi mabi.

Abanyagihugu amajana barishwe abandi ibihumbi bateshwa izabo n’intambara muri Republika ya Demokarasi ya Kongo(DR Congo).

Abemerewe kuzafashwa mu migambi yo gufasha abahohotewe barimo abagabweho ibitero byari biyobowe n’uyu mugabo bahimbye akazina ka ‘terminator’, abana yinjije mu gisirikare cye, abagore basambanijwe ku ngufu hamwe n’abana bavutse nyuma y’uko gufatwa ku ngufu.

Abacamanza bagennye inshumbusho/impozamarira y’ikivunga cyangwa se iri rusange, bisobanuye ko nta muntu uzahabwa amafaranga ku giti cye. Ahubwo amafaranga azahabwa amashyirahamwe y’abagiraneza cyangwa se ibigega byashyiriweho gufasha abahuye n’amakuba kubera ibikorwa bya Bosco Ntaganda.

Uyu mugabo Bosco Ntaganda nkuko BBC ibitangaza, yishyikirije ibiro bihagarariye(Ambasade) Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu kwezi kwa munani 2013, asaba kugezwa ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwari rusanzwe rumushakisha.

Hari nyuma y’aho umugwi/itsinda ry’abarwanyi yari ayoboye rya M23, ritsindiwe n’ingabo Mpuzamahanga muri Kongo, abasirikare be bahungira mu Rwanda abandi muri Uganda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga