Bugesera: Abagome batemaguye inka ya Maj. David Rwabinuma

Abantu bataramenyekana, bagiye mu rwuri rurimo inka za Majoro David Rwabinuma batemagura inka ye ya kijyambere.

Mu murenge wa Ruhuha, akagari ka Gikundamvura, abantu bataramenyekana buzuye ubugome bagiye mu rwuri (Ifamu) rwa Maj. David Rwabinuma batemagura inka ye ya Kijyambere.

Mutaganda Celestin, umuturage w’uyu murenge, yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ati:” mu Kinyarwanda baca umugani ngo ukubita imbwa aba ashaka shebuja, ubwo utemye inka y’umuturanyi aba atemye nyirayo, uwatemye iyi Nka bivuze ko yabuze nyirayo kuko iyo amubona niwe aba yatemye”.

Mutaganda ndetse n’abandi baturage baganiriye n’intyoza.com, bavuga ko iki gikorwa kigayitse  aho bakibona nk’igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe Maj. David Rwabinuma batemagura inka ye.

Abaturage b’uyu murenge wa Ruhuha akagari ka Rukundamvura, basaba ubuyobozi ko mu gihe aba bagome baba bafashwe bahanwa by’intangarugero kugira ngo bibere n’abandi isomo cyane ko ngo ibi bitari bisanzwe.

Maj. David Rwabinuma, yadutangarije ko yababajwe n’uru rugomo yakorewe inka ye igatemagurwa, avuga ko abakoze ibi bikorwa bakurikiranwa nkuko amategeko abiteganya.

Madamu Marie Claire Umulisa, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa kitari kimenyerewe muri uyu murenge bityo ngo iperereza rikaba rigikomeje kugirango hamenyekane ababa bakoze ubu bunyamanswa, yadutangarije kandi ko hafunzwe abantu babiri(umugabo n’umugore) bakekwa kugira uruhare muri iki gikorwa.

Bizimana Theogene 

Umwanditsi

Learn More →