• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Bugesera: Abakozi bakora mu ruganda Imana Steel baratabaza

Umwanditsi
May 4, 2016

Uruganda Imana Steel, abakozi barwo baratabaza umuhisi n’umugenzi ku karengane bagirirwa n’ubuyobozi bw’uruganda.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 3 Gicurasi 2016, umwuka utari mwiza hagati y’ubuyobozi bw’uruganda Imana Steel n’abakozi barwo nibwo wongeye gututumba aho ubuyobozi mu masaha ya mugitondo bwari bwabujije abakozi kwinjira mukazi.

Nubwo nyuma ubuyobozi bw’uruganda bwaje kwisubiraho bukemera ko abakozi binjira mu ruganda, hari igice kimwe cy’abakozi ngo batwika cyangwa se bashongesha ibyuma batemerewe kwinjira.

Nkuko bamwe mu bakozi bashoboye kuganira n’ikinyamakuru intyoza.com ubwo cyanyarukiraga kuri uru ruganda, ngo mu rwego rwo kujijisha no gushaka gushyira amakosa ku bakozi, ubuyobozi bw’uruganda bwahamagaye ubuyobozi mu karere ka Bugesera buvuga ko abakozi aribo bigaragambije.

Mu ruganda imbere, ifoto yafatiwe inyuma y'uruganda n'umunyamakuru w'intyoza.com.
Mu ruganda imbere, ifoto yafatiwe inyuma y’uruganda n’umunyamakuru w’intyoza.com.

Si ubwambere ngo muri uru ruganda hatutumbye umwuka mubi mu bakozi na banyiruruganda, ubuyobozi butandukanye ngo buzi ibibazo ndetse kugera kuri Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ngo kuko Taliki ya 22 Mutarama 2016 yabasuye akanabafasha gukemura ibibazo byari bihari ariko ngo yagenda uruganda rukarushaho gutoteza abakozi.

Ibibazo ngo byatangiye ubwo abakozi basabaga uburenganzira bwabo bushingiye ku guhemberwa amasaha arenga ku 8 itegeko ry’umurimo mu rwanda riteganya dore ko ngo bo bakoraga 12, kugira amasezerano y’akazi n’ibindi.

Nyuma ngo bamwe muribo basaga 50 barirukanywe, abasigaye nabo uruganda rukomeza kubabuza amahoro aho ngo ku makuru abakozi bafite ari uko uwaruhawe kurucunga yaba yararuhombeje bityo akaba ashaka impamvu zo kwikiza abakozi.

Bimwe mu bice by'inyubako z'amazu y'uruganda imbere.
Bimwe mu bice by’inyubako z’amazu y’uruganda Imana Steel imbere.

Ubu buyobozi bw’uruganda, ubwo bwasabwaga gukoresha aba bakozi amasaha agenwa n’itegeko arenze bakayahemberwa nk’amasaha y’ikirenga ku murimo, ngo ubuyobozi bwahise bubwira abakozi ko kubera amasaha agabanutse nabo bazajya babahemba havuyeho 40% y’ayo bahembwaga.

Bamwe mu bakozi baganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com batifuje gutangarizwa amazina yabo, bavuga ko niba nyiri uruganda ashaka gufunga uruganda rwe cyangwa se kubirukana batamubuza ariko bakamusaba kubaha ibyo amategeko abateganyiriza.

Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyageraga kuri uru ruganda kigashaka kuvugana n’ubuyobozi bwarwo, abayobozi banze ko umunyamakuru yinjira ndetse banga no kuvugana nawe ngo bagire icyo batangaza kuri ibi bibazo bitandukanye by’umwuka mubi no kubuza amahoro abakozi bikomeje kuba muri uru ruganda rwa Imana Steel.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga