• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
26/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
26/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
26/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET

Bugesera: Baribaza icyo ubutabera bubereyeho nyuma y’irekurwa ry’uwafatanwe umwana muri Lodge

Umwanditsi
November 9, 2020

Hari kuwa 18 Ukwakira 2020 mu masaha y’umugoroba ubwo umugabo w’imyaka isaga 40 yafatirwaga mu nzu zicumbikwamo (Lodge) asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Ubu, abaturage baribaza kubaho k’ubutabera nyuma yirekurwa ry’uyu mugabo, aho bavuga ko na mbere bari bagaragaje impungenge ko ikimenyane n’amafaranga bishobora kubangamira ubutabera, ko hari abashobora kwivanga.

Ababyeyi b’umwana bavuga ko bumiwe babonye uwafashwe akekwaho gusambanya uyu mwana arekuwe, nyamara ibyangombwa byaba ifishi yakingirijweho( intyoza yabashije kubona kopi yayo), yaba icyangombwa cy’amavuko, byose bigaragaza ko afite imyaka 17 y’amavuko.

Baba ababyeyi, baba abaturage bavuga ko impungenge bari bafite mu ifatwa ry’ukekwa zigaragaje. Bavuga ko badashira amakenga uko dosiye yakozwe n’uko yashyikirijwe ubushinjacyaha. Bibaza kandi icyashingiweho harekurwa uwafatiwe hejuru y’umwana w’umukobwa, bakanibaza uzafasha gutanga ubutabera.

Ubwo abaturage bagaragazaga impungenge bavugaga ko imbaraga z’amafaranga n’ikimenyane zishobora kuzatuma nta butabera buboneka. Icyo gihe kandi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mareba bwemereye umunyamakuru ko uyu mugabo w’imyaka isaga 40 yasanzwe asambanya uyu mwana muri Loji (Lodge), buvuga ko nkuko amategeko abivuga agikwekwa.

Soma inkuru hano y’impungenge zari zagaragajwe n’abaturage ukekwa agifatwa;Bugesera: Impungenge Ni zose ko hari abashobora kwivanga mu kibazo cy’umwana wasambanyijwe

Dore ibyangombwa bishingirwaho mu kugaragaza imyaka y’ubukure y’uyu mwana;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5897 Posts

Politiki

4148 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga