Bugesera: RIB mu baturage, bati“ Twamenye kurushaho ihohoterwa rikorerwa abana”, ntaguceceka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rwasuye abaturage b’Umurenge wa Juru, Akarere ka Bugesera, baganirizwa ku mikorere n’imikoranire ya RIB n’abaturage, by’umwihariko uko barushaho gukumira no kurwanya ibyaha. Abaturage bavuga ko basobanukiwe cyane ibijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana, uko batanga ibirego n’amakuru ku wahohoteye umwana ndetse nuko bakwihutira kujyana uwahohotewe aho agomba kubonera ubufasha.

Kabera Enock, umuturage akaba n’ukuriye Abajyanama b’Ubuzima mu Murenge wa Juru, ahamya ko nk’abaturage hari byinshi bungukiye mu kuba RIB yarabasuye, ikabaganiriza ku mikorere n’imikoranire yayo n’Abaturage, ariko kandi ikanabaganiriza ku kwirinda no gukumira ibyaha bitandukanye harimo n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Abitabiriye igikorwa bubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ati“ Hari ibyo tutari tuzi ku byerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa abana. Agashya rero twabonyemo ni uko twamaze kumenya ko gusambanya abana bidahera ku kwinjiza igitsina mu kindi, ahubwo ko hari ibikorwa bibanziriza icyo gikorwa, ariko nabyo bifatwa nko gusambanya abana”.

Muri zimwe mu ngero avuga yamenye, agira ati“ Nko gukabakaba, gukoza umubiri ku mwana n’ubundi ugambiriye kurangiza, ubushake bw’umubiri wawe twasanze nabyo bifatwa nk’ubusambanyi(ihohoterwa) bukorerwa abana”.

Avuga kandi ko RIB yatumye bunguka ubumenyi bw’uko bajya batanga amakuru ku buryo n’ababyeyi b’abana bahohotewe cyangwa se ababifitemo inyungu batamenya uwatanze amakuru. Avuga ko RIB yabahaye nomero zo guhamagaraho zitishyurwa mu gihe bashaka gutanga amakuru. Ashimangira kandi ko basobanuriwe uko umwana wahohotewe yajyanwa muri Isange One Stop Centre, agafashwa byihuse ndetse akaba yarindwa indwara yakwandurira muri uko kumuhohotera ndetse n’inda ashobora guterwa. Asaba ko buri wese yaharanira kuba ijisho rya mugenzi we mu gukumira no guca burundu iki cyaha cyo guhohotera abana ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Umuturage yinjira mu biro biri mu modoka agatanga ikibazo cyangwa ikirego cye mu ibanga.

Thamani Triphine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Juru, ahamya ko nyuma yo kuganirizwa na RIB yasanze ibyo yari azi ku ihohoterwa rikorerwa Abana ndetse n’ibindi byaha ari bike cyane.

Ati“ Si ubwambere numvise yuko abana bahohoterwa, ariko numvise ko bifite intera ndende ku buryo ntatekerezaga! Ndabyumva rwose no mu makuru ndabyumva, yewe no mu Murenge njya byumva ariko noneho nkurikije n’imibare duhawe aha ngaha yo mu karere ka Bugesera, mbonye ari myinshi cyane! Ikigiye gukurikiraho ni ugushyiramo imbaraga nyinshi”. Asaba ko ababyeyi bafite abana barushaho kubitaho no kumenya abo babasigiye niba koko ari abo kwizerwa, ariko kandi akanabasaba kumenya gutanga amakuru no kwihutira kujyana umwana wahohotewe kwa muganga.

Imodoka zabugenewe zirimo ibiro byakira abaturage.

Dr. Murangira B. Thierry,  Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwegereza uru rwego abaturage byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ariko ngo bizakomeza mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage Serivise za RIB by’umwihariko ababa batuye kure ya Sitasiyo batabasha koroherwa no gutanga ibirego ku byaha baba bakorewe.

Akomeza avuga ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze b’aho uru rwego rwa RIB rwasuye, ngo bashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha by’umwihariko ibyo gusambanya abana, icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ihohoterwa bikorerwa mu ngo, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi. Avuga kandi ko by’umwihariko, aba bayobozi b’inzego z’ibanze bahabwa umwanya wihariye bakaganirizwa ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa aho bayobora.

Rurangirwa Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru avuga ko mu gusurwa na RIB babyishimiye cyane, ko kandi nabo bari batangiye ubukangurambaga bw’Ukwezi bugamije kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.

Gitifu Rurangirwa, avuga ko mu bakunze kugaragara muri ibi byaha bitandukanye basabwa kurwanya barimo; abo bita ibihazi(abantu usanga kenshi barananiranye) ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge, hamwe n’abacuruza utubari mu buryo bunyuranije n’amategeko n’abandi.

Ashima umusanzu RIB yabateye mu kwegera no gusobanurira abaturage ububi bw’ibyaha, uko babirwanya ndetse nuko bajya batanga amakuru bagamije kubica burundu aho batuye. Ahamya ko hari byinshi bazageraho nyuma yo gusurwa n’uru rwego, kandi ko abaturage nabo ubwabo bitabiriye iki gikorwa babyumvise, bityo binyuze mu masibo bakazabasha gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha.

Umukozi wa RIB aganira n’abaturage.

Gahunda yo kwegera abaturage, ikorwa n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB hifashishijwe imodoka zabugenewe zikora nka Sitasiyo z’Ubugenzacyaha zimukanwa( Mobike Station Van) ziba zirimo abakozi b’uru rwego kuva ku biro bikuru ndetse n’abo basanga mu karere bagiyemo. Ni igikorwa kandi ahanini kijyanwa mu baturage aho bategereye Sitasiyo za RIB, aho bakira ibibazo n’ibirego by’abaturage, bimwe bigakemurirwa aho, ibindi bakahava babihaye umurongo, ariko kandi n’ibikeneye gukorerwa Dosiye bigahita bikorwa hakanatangira iperereza kuri byo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →