Bugesera: Umuyobozi w’Akarere yakubiswe n’umuturage, Mudugudu yitwa umufatanyacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Bugesera, rwafunze abantu babiri barimo umusore w’imyaka 23 ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi. Rwafunze kandi Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni, aho we akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021.

Uyu musore watawe muri yombi nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibivuga, akekwaho kuba tariki ya 29 Kanama 2021 yarakubise inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE aya makuru, anashimangira ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza. Yagize ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwibukije Abaturarwanda ko bakwiye kubaha abayobozi babo.

Dr. Murangira yagize ati ” Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye’’.

Umusore watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu mu gihe Mudugudu wa Ikoni we akekwaho ubufatanyacyaha.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →