Burera: Abamotari basabwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka burera yasabye abamotari ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Taliki ya 2 Gicurasi 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu gace ka Gahunga gaherereye mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, bakangurirwa kwicungira umutekano, kubahiriza amategeko y’umuhanda no gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, Chief Inspector of Police (CIP) Patrick Gasaraba yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda gutwara umugenzi urenze umwe kuri moto ndetse bakambika abagenzi ingofero zabugenewe.

Cip Gasaraba, yakanguriye abamotari kuba inyangamugayo bakirinda gutwara abagenzi bafite ibiyobyabwenge ahubwo bagatanga amakuru y’uwo ariwe wese waba abifite.

Yaragize ati:”Nimwe bafatanyabikorwa ba mbere ba Polisi y’u Rwanda, mutwara abagenzi bava cyangwa binjira mu bihugu duhana imbibi, kandi muri abo bagenzi hashobora kuba harimo inkozi z’ibibi zinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu cyacu, turabasaba kudafasha no kudahishira abantu nkabo ahubwo mugatanga amakuru y’abantu nkabo binjiza ibiyobyabwenge n’abakora ibyaha bitandukanye”.

CIP Gasaraba yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Burera by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Abamotari, bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ari uko bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi bya ngombwa biteganywa n’amategeko.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari bakorera muri aka gace ryitwa COTAMORWA, Mbarukuze Jean Damascene, yashishikarije bagenzi be gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati:”Uyu mwuga wacu tuwukora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu, Tugomba kugira uruhare mu kuwusigasira, twirinda kandi turwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya”.

Mbarukuze, yasabye bagenzi be kwirinda no kurwanya icyaha bagakomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma haburizwamo ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Mbarukuze, yasabye bamwe mu bamotari bagenzi be bagifite umuco wo gukorana cyangwa gufasha abakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge guca ukubiri n’iyo ngeso kuko ubifatiwemo abarwaho ubufatanyacyaha.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →