• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Burera: Ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 15 byamenewe mu ruhame

Umwanditsi
March 22, 2019

Ibiyobyabwenge ntibyarwanywa n’inzego z’umutekano gusa umuturage wese atabigizemo uruhare rwo kubirwanya. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru buri kumwe na Polisi n’abaturage tariki 20 Werurwe 2019 bamennye ibiyobyabwenge by’agaciro k’asaga Miliyoni 15, hatangwa n’ubutumwa.

Ibi abaturage babibwiwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara ubwo bifatanyaga n’abaturage mu gikorwa cyo kumenera mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 15, 098, 800.

Gatabazi Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yabwiye abo baturage ko ibyo biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu mirenge itandukanye y’akarere ka Burera ku bufatanye n’abaturage, abasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubirwanya.

Yagize ati:” Inzego z’umutekano ntizarwanya ibiyobyabwenge zonyine abaturage mutabigizemo uruhare. Ni ahanyu rero ho gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda twifuza ruzira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi mubona byateza umutekano muke mugomba guhita mwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo mubashe gukorera ahantu hari ubwisanzure n’umutekano urambye.”

Guverineri Gatabazi yakomeje avuga ko bidakwiye ko umuturage akomeza kwangizwa n’ibiyobyabwenge kuko ubuyobozi bubereyeho kwita ku buzima bwe.

Yagize ati:” Ubuyobozi buzahora burwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge  kuko byica imibereho myiza y’abaturage kandi twese tumaze kumenya ububi bwabyo, ni nayo mpamvu twahuriye aha tumena ibi byafashwe ku bufatanye bwanyu. Gukomeza kubirwanya rero bibe intego yanyu.”

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge byangiza iterambere ry’abaturage ndetse ni ry’igihugu muri rusange kuko ubifatanwe ahomba ya mafaranga yabishoyemo akanafungwa umuryango we ukamutakazaho byinshi ndetse n’igihugu.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru nawe yavuze ko ibiyobyabwenge biri mu bintu biteza umutekano muke kuko aho biri ariho hahora ingeso mbi nyishi nk’ubujura; gufata kungufu, amakimbirane yo mu ngo, urugomo ndetse n’ibindi byinshi.

Yagize ati:” Abaturage murasabwa kwitandukanya n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugira ngo hirindwe izo ngeso ziterwa nabyo.”

ACP Ntaganira yakomeje avuga ko abakoresha cyane ibiyobyabwenge ari urubyiruko kandi ko arirwo mizero y’ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Yagize ati:” Imibare igaragaza ko urubyiruko arirwo rwinshi rubyishoramo kandi twese tuzi ingaruka mbi bigira, mucyo rero dufatanye tubirwanye turengere ubuzima bwacu n’ubw’abacu.”

Yasoje asaba abaturage gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko aho gutakaza amafaranga kubitemewe bashaka inyungu z’umurengera, abasaba no kujya batanga amakuru aho babibonye hose.

Bamwe mu rubyiruko rwakoreshaga ibiyobyabwenge bari aho batanze ubuhamya berekana intera bamaze kugeraho mu iterambere nyuma yuko bitandukanyije n’ibiyobyabwenge, baboneraho gusaba bagenzi babo kubireka kuko nta kiza cya byo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga