Burera: Imodoka yafatiwemo imifuka 18 y’ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 3 Mata 2019, Polisi ikorera mu karere ka Burera umurenge wa Kinoni ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka Toyata Hilux RAC746D yari ipakiye ibiyobyabwenge bigizwe n’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Blue Sky.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko nyuma yoguhabwa amakuru n’abaturage ko hari imodoka ipakiye ibiyobyabwenge Polisi yahise igenzura imodoka zose zavaga Burera zerekeza mu karere ka Musanze.

Yagize ati “Abaturage bamenyesheje inzego z’umutekano ko babonye imodoka ipakiye ibiyobyabwenge Polisi igendeye kuri aya makuru ibasha gufata iyi modoka ipakiye imifuka 18 igizwe n’amaduzeni 900 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa blue sky.

CIP Rugigana akomeza avuga ko nta kiza umuntu akura mu gukoresha ibiyobyabwenge uretse ingaruka mbi gusa, aho usanga amakimbirane yo mungo,ubujura no Gufata kungufu aribyo biranga uwabaswe n’ibiyobyabwenge.

Yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zitandukanye zirimo n’igihombo ku babicuruza abasaba gukora ubucuruzi bwemewe.

Yagize ati”Umucuruzi w’ibiyobyabwenge iyo afashwe ahura n’ingaruka zikomeye zirimo igifungo ndetse n’ibyo afatanwe bikangizwa ayo yashoye ntagaruke. Mukwiye gukora ubucuruzi bwemewe bityo mukiteza imbere.”

CIP Rugigana akomeza asaba abaturage kureka kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko amayeri yose bakoresha yagiye atahurwa, k’ubufatanye n’abaturage uzabigerageza wese azafatwa.

Yagize ati “Usanga umugore afite agatebo cyangwa se umufuka akubwira ko avuye guhaha, abandi ugasanga bahetse ibiyobyabwenge nk’abahetse abana aya mayeri n’andi atandukanye yaratahuwe uzabigerageza wese azafatwa kandi ahanwe n’amategeko”.

CIP Rugigana asoza ashimira abaturage ubufatanye bafitanye na Polisi mu gutangira amakuru ku gihe,agasaba inzego z’ibanze kujya begera abaturage bakabaha amakuru kuko aribo bakunda guhura n’abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →