• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Burundi: Amafoto ya Perezida Ndayishimiye yikoreye ibirayi avuye gukura yavugishije benshi

Umwanditsi
February 21, 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye yatunguye benshi ubwo yagaragaraga we n’Umugore we mu murima bari kumwe n’abaturage, bafatanya gukura ibirayi, bagapakira imifuka itari mike, ariko ikirenze ibyo nka Perezida agataha yikoreye umufuka w’ibirayi avanye mu murima aho yabikuraga(amafoto).

Perezida Evaliste Ndayishimiye, uretse kuba yagaragaye afatanya n’abaturage gukura ibirayi mu murima ndetse agataha abyikoreye, mu bihe bishize yagiye atungurana, ugasanga ari mu baturage barasangira urwagwa, ari ahagurirwa akaboga( inyama), anaherutse kandi kugaragara yambaye ibirenge ari kuvuza ingoma, yambaye neza neza nk’abavuzi bazo ku buryo utamuzi utamumenya.

Aha, Perezida Ndayishimiye yari afite isuka akura ibirayi.

Ku rubuga rwa Twitter rwitwa Ntare Rushatsi house rukoreshwa n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, batangaje ko uyu murima Perezida Ndayishimiye n’umufasha we bagiye gukuramo ibirayi ari uwabo, ukaba uherereye ku musozi wa Matongo, Komine Ndava ho mu ntara ya Mwaro. Ni umurima ufite ubuso bwa Hegitari 6, ukaba wasaruwemo Toni 60 z’ibirayi.

Amwe mu mafoto ari mu murima anavayo yikoreye;

Uwo umuru iburyo ni umufasha we.

Perezida n’umugore we bari imbere y’abandi bose bikoreye ibirayi mu mifuka, bijyanye nuko buri wese abashije.
Umugore wa Perezida nawe yikoreye ibyo abasjije.
Aha, Perezida yari akiri gukura ibirayi ubona ko yishimye ku maso.
Umugore wa Perwzida afite isuka, ubona ko ahanze amaso ibirimo gukorwa bijyanye n’isarura.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga