Burundi: Amafoto ya Perezida Ndayishimiye yikoreye ibirayi avuye gukura yavugishije benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye yatunguye benshi ubwo yagaragaraga we n’Umugore we mu murima bari kumwe n’abaturage, bafatanya gukura ibirayi, bagapakira imifuka itari mike, ariko ikirenze ibyo nka Perezida agataha yikoreye umufuka w’ibirayi avanye mu murima aho yabikuraga(amafoto).

Perezida Evaliste Ndayishimiye, uretse kuba yagaragaye afatanya n’abaturage gukura ibirayi mu murima ndetse agataha abyikoreye, mu bihe bishize yagiye atungurana, ugasanga ari mu baturage barasangira urwagwa, ari ahagurirwa akaboga( inyama), anaherutse kandi kugaragara yambaye ibirenge ari kuvuza ingoma, yambaye neza neza nk’abavuzi bazo ku buryo utamuzi utamumenya.

Aha, Perezida Ndayishimiye yari afite isuka akura ibirayi.

Ku rubuga rwa Twitter rwitwa Ntare Rushatsi house rukoreshwa n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, batangaje ko uyu murima Perezida Ndayishimiye n’umufasha we bagiye gukuramo ibirayi ari uwabo, ukaba uherereye ku musozi wa Matongo, Komine Ndava ho mu ntara ya Mwaro. Ni umurima ufite ubuso bwa Hegitari 6, ukaba wasaruwemo Toni 60 z’ibirayi.

Amwe mu mafoto ari mu murima anavayo yikoreye;

Uwo umuru iburyo ni umufasha we.

Perezida n’umugore we bari imbere y’abandi bose bikoreye ibirayi mu mifuka, bijyanye nuko buri wese abashije.
Umugore wa Perezida nawe yikoreye ibyo abasjije.
Aha, Perezida yari akiri gukura ibirayi ubona ko yishimye ku maso.
Umugore wa Perwzida afite isuka, ubona ko ahanze amaso ibirimo gukorwa bijyanye n’isarura.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →